Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Nyabihu: Amazi ava mu birunga akomeje kuraza abaturage rwantambi

Wednesday 22 May 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu baravuga ko amazi aturuka muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga arimo kububikira nijoro akaruhukira mu ngo zabo, ibintu bishobora no kugira ingaruka ku mibereho y’abaturage birimo no kuhatakariza ubuzima.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu kagari ka Kanyove muri uyu murenge wa Mukamira aho yasanze amazi yigeze mu ngo z’abaturage andi agasandara mu mirima.

Umwe muri aba baturage, Uzamukunda Jacquiline yagize ati: "Dufite impungenge zikomeye kubera aya mazi ari kujya aza kutwubikira aturutse mu birunga, hano nta mvura yaguye ariko twagiye kubyuka dusanga umwuzure waduteye, ubu nta myaka tuzasarura murabona ko imirima yacu yarengewe."

Bayavuguribusa Adelifine nawe yagize ati:"Ubu turi kurara duhagaze kubera kwikanga ko aya mazi yatwara ubuzima bwacu, urabona ko ingo zakikijwe n’amazi, nta muntu wamenye ko huzuye tubyutse mu gitondo dusanga bimeze gutya , ubu kiba twapfuye , gusa hari bamwe batangiye gusembera none se iriya nzu ikikijwe n’amazi wayiraramo.turasaba ko ubuyobozi bwabashakira igisubizo."

Undi muturage witwa Bunane hategekimana yagize ati:" Iri Joro amazi yageze hano saa 14h30’ nijoro, araza aratwubikira murabona uburyo yafunze inzira , baravuze ngo hari ibibare byo kuyamira ariko ntabwo biyashoboye , ni kumwe wumva ngo abantu bapfuye mu gihe ubuyobozi bwakomeza kurebera , bamwiye kutwimura hano tukava muri ibi biza dukwiye gutabarwa hakiri kare."

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bwana Simpenzwe pascal yavuze ko bagiye gusura aba baturage bakamenya imiterere y’ikibazo n’icyakorwa."

Yagize ati:"Turabasura tumenye imiterere y’ikibazo n’icyakorwa."

Bimwe mu bikorwa remezo muri uyu murenge birimo ibiro by’Akagari ka Kanyove kuri ubu ntabwo birimo gutanga serivisi kubera ko byakikijwe n’amazi, n’abaturage bamwe bagiye gucumbika mu baturage kubera inzu zabo zarengewe n’amazi.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru