Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu, mu murenge wa Mukamira, akagari ka Rubaya baravuga ko bamaze imyaka irenga 10 babaruwe ko bazahwa ingurane z’ubutaka bwabo bwatwawe n’igishanga cy’ingezi ya Cyunyu none amaso yaheze mu kirere.
Babitangarije umunyamakuru wa Mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Mukamira, ndetse bamwe muri bo bavuga iyi ngezi ikomeje kubasatira bagasaba ubuyobozi bw’Akarere ko bwabarenganura.
Nyiramugwera Felecita utuye mu mudugudu wa Burende, mu kagari ka Rubaya yagize ati, "Hashyize imyaka myinshi ubutaka bwanjye butwawe n’ingezi kandi harimo n’imyaka ariko kugeza ubu abayobozi ntacyo bari batumarira. Nari mfite imirima itatu yari intunze yose yaragiye usibye aha nasigaranye. Badufashije baduha ingurane natwe tukareba uko twakwiteza imbere inzara irenda kutwica."
Undi muturage twaganiye ni Uwamahoro Clementine yagize ati, "Ingezi yaraje yugariza imirima yacu kandi iyi ngezi ya Cyunyu ikoreramo ishyirahamwe rirobamo indugu, ariko ikibabaje ni uko abayobozi baje kutubarura ndetse badusaba n’ibyangombwa bya burundu; mbese twarumiwe, mudukorere ubuvugizi natwe tugire aho duhinga."
Twifuje kumenya byimbitse umuzi w’ikibazo cy’ingezi ya Cyunyu maze duhamagara umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette ntiyabasha kwitaba telefone inshuro zose twamuhamagaye kugeza ubwo tumwandikiye ubutumwa bugufi bugaragaza icyo kibazo.
Mu kubusubiza yagize ati, "Ndaje mbavugishe ndi Mu nama".
Kuva yatwohereza ubwo butumwa bugufi ntarongera kwitaba telefone y’umunyamakuru kugeza ubwo twahamagaye n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu Cyprien Nsabimana maze nawe atubwira ko ntaburenganzira afite bwo kuvugisha itangazamakuru umuyobozi we, (Meya) atamuhaye uburengenzira.
Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru nta muyobozi n’umwe w’Akarere ka Nyabihu washatse kugira icyo avuga kuri iki kibazo gusa abaturage bakaba bakomeje guhera mu rungabangabo.


















