Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu karere ka Nyabihu, umurenge wa Jenda mu kagari ka Gasizi, hari igikoni cy’umudugudu cyahindutse ingarani bamenamo imyanda.
Ni igikoni cyifashishwaga n’ababyeyi bo mu mudugudu w’Akanyaru mu kwereka ababyeyi uko bategura indyo yuzuye yo kugaburira abana mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira.
Iki gikoni cyubatswe ku bufatanye na ADRA Rwanda nk’umuterankunga, cyatekerwagamo ibiryo byo bifasha abana kuva mu mirire mibi ariko iyo uhageze usanga cyaratangiye kwangirika kubera kitagikoreshwa, abaturage bagasaba ko cyakongera gukora kubera ko cyari kibafitiye akamaro.
Umwe muri aba baturage witwa Mukeshimana Beatrice yagize ati:"Kera batekeragamo hano abana bakaza kurya ariko ntabwo iyi nzu igikorehswa, ahubwo murabona ko yahindanye. Ni umushinga witwa ADRA wari warayubatse, ntabwo igikora turasaba ko bakongera bakajya baza kuyitekeramo abana bacu bakajya baza kurya indyo yuzuye tukarwanya imirire mibi."
Undi muturage yagize ati: "Iki gikoni cy’umudugudu cyarahagaze kandi harerwagamo abana bakishima, ubu turasaba abayobozi kubihagarukira kandi murabona ko hasa nabi rwose ndestse dufite n’impungenge kubera ko imirire mibi ishobora gukomeza kuzamuka. Ubu se aya mafaranga yubatse hano murabona batarayapfushije ubusa, mutuvugire kizongere gikore."
Twifuje kumenya ubuyobozi bw’Akarere buvuga kuri iki kibazo maze Meya Mukandayisenga Antoinette avuga ko bagiye gukurikirana bakamenya impamvu iki gikoni cy’umudugudu kidakora.
Yagize ati: "Murakoze, tugiye gukurikirana tumenye impamvu iki gikoni cy’umudugudu cyaba kidakora kuko ibindi byo birakora, gusa ntabwo bikwiriye, niyo mpamvu tugiye gukurikirana tumenye impamvu."
Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere tuza ku isonga mu kugira abana benshi bagwingiye aho mu mwaka ushyize wa 2022 Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyagaragaje ko aka karere kari gafite 59% by’abana bagwingiye.




















