Ynaditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu, umurenge wa Jenda, akagari ka Nyirakigugu, barashyira mu majwi umukozi w’akagari ka Nyirakigugu kubaka ruswa kugira ngo bahabwe ibyiciro by’ubudehe.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge wa Jenda bavuga ko bahangayikishijwe nuko nta byiciro barimo guhabwa kubera kudatanga amafaranga baba basabwe na bamwe mu bayobozi bo ku Kagari.
Musanabera niyo mazina tumuhaye ku bw’umutekano we, yagize ati "Batwaka ruswa kugira ngo baduhe icyiciro rimwe na rimwe bakoresha amarenga, aho bavuga ngo network zanze buri munsi, kugeza wibwirije ukagira icyo utanga. Baraturembeje ahubwo tukibaza niba umuntu iyo yishyuye ubwisungane azanye inyemezabwishyu hari andi asabwa gutanga kugira ngo tubimenye."
Undi muturage, n’ikiniga cyinshi aho twamusanze iwe, yabuze uko ajya kuvuza umwana we kuko yarimo arira cyane.
Yagize ati, "Njye namuhaye 5000rwf nzi ko amfasha akanyinjiza mu mashini nkabona icyiciro n’umwana wanjye na se none kugeza ubu sindabona icyiciro, ngerayo ntibamfashe ashobora kuba akeneye andi, dukomeje kurengana kandi amafaranga ya mituweri nayo narayishyuye rwose."
Undi mu byeyi nawe utifuje ko amazina ye tuyashyira mu nkuru yagize ati, "Njye ntuye Cyamabuye muri aka Kagari ka Nyirakigugu, Sedo (ushinzwe imibereho n’iterambere mu kagari) utamuhaye amafaranga ntashobora kuguha icyiciro cyangwa ngo akwinjize mu mashini, ahubwo mutubarize leta niba ariyo yashyizeho ayo mafaranga abaturage tubimenye, ubu nta mwana ashobora kwandika ku mugereka utagize icyo utanga."
Ku ruhande rw’ushyirwa mu majwi, yabihakanye yivuye inyuma avuga ko bamubeshyera.
Yagize ati "Guhabwa ikiciro nta kigizi, abo babivuga uzabazane banshinje, amafaranga tubasaba n’aya Mituweri gusa ntayandi arenzeho rwose, muzakomeze mubikurikirane."
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’umurenge buvuga kuri iki kibazo maze Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda, Bwana Ingabire Claude, avuga ko bidakwiye kandi uwo byagaragaraho yabihanirwa n’amategeko ndetse yasabye abaturage kwirinda igisa na ruswa icyari cyo cyose mu gihe bakeneye serivisi runaka mu nzego za leta.
Gitifu Ingabire Claude yagize ati "Ntibikwiye rwose kugura serivisi, umuyobozi uwo ari we wese twamenya ko akora ayo manyanga yabihanirwa, ntabwo umuturage yemerewe kugura serivisi kandi nabo ndabasaba kureka kujya bagira ikiguzi batanga mu gihe bakeneye serivisi runaka, ubwo ngiye kubikurikirana, murakoze ku makuru muduhaye."
Aba baturage barasaba ko bahabwa ibyiciro by’ubudehe vuba kuko abana bakomeje kurembera mu rugo kandi baramaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mituweri) ariko bagatinzwa no kwinjizwa muri sisiteme bitewe nuko bene abo bayobozi bakeneye ruswa.















