Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more

Nyabihu: Ikibazo cy’Imyumvire mike kiracyari imbogamizi mu kurandura igwingira mu bana

Thursday 19 May 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Yaba Ababyeyi cyangwa abayobozi mu karere ka Nyabihu baracyashimangira ko ikibazo cy’imyumvire mike ku babyeyi ari cyo ntandaro y’igwingira n’imirire mibi ku bana bo muri ako karere, bigatuma gahora mu turere twa mbere mu gihugu dufite abana benshi bagwingiye, Nyabihu ni 46.7% (DHS 2020); akarere kakizera ko imbaraga kashyize mu guhangana nabyo zizatanaga umusaruro mu myaka ibiri iri imbere.

Ubwo umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yageraga ku rugo nbonezamikurire rw’Itorero ry’Restauration Church riherereye mu mudugudu wa Mukaka, uhana imbibi na santere ya Vunga mu kagari ka Mpinga mu Murenge wa Shyira ho mu karere ka Nyabihu, ababyeyi barerera muri urwi rugo bavuze ko nta kibazo cy’ibiribwa bafite ku buryo bakitwaza ngo bavuge gituma abana muri ako karere bahora mu igwingira ahubwo ikibazo cy’imyumvire mike mu gutegura indyo yuzuye ku mwana ari cyo kiza imbere.

Mu baganiriye n’umunyamakuru, barimo Uwajeneza Anne Marie, utuye mu mudugudu wa Vunga, yavuze ko nawe ubwe yari azi ko ibiryo bihumura kuko bikaranze ari byo n’umwana agenewe, adaha umwanya kuvanga ibiribwa ngo akore indyo y’umwana igizwe n’amoko atandukanye.

Yakomeje agira ati, “Hano mu gikoni cy’umudugudu banyigishije guteka indyo yuzuye; Njye umenya ari uko nabyaye nkiri muto, ku myaka 20, kuko ntabwo nari nzi kwita ku mwana ariko nkimara kumuzana hano bakatwigisha ibintu by’igikoni nahise menya ko imboga za dodo ari nziza ku mwana, menya ko ibiryo birimo imvange y’indagara n’ibindi.

Akenshi sinari nzi ko ushobora gufata umuceri ukaba washyiramo dodo ukabitekana, nkumva ki ibiryo byiza ari ibiryo bikaranze, bihumura, mbese ntarya ibiryo bisutsemo amavuta.”

Foto: Samuel M

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko akimara kumenya uko indyo yuzuye itandukanye n’ibyo yajyaga ateka mu rugo yatangiye kubona ibiro by’umwana we byiyongera, cyane ko mbere yabonaga umwana we afite igara rito akiyumvisha ko ari irya Se, nta kibazo afite nyamara atari ku kigero gikwiye kubera imirire itari myiza.

Ndatimana Emmanuel, we asanga igwingiri muri Nyabihu ryaraturukaga ku bintu bijyanye n’uburyo abantu baho bakunda gukora.

Agira ati “Icya mbere, inaha abantu bakundaga kujya gukora abana ntibabone uburyo bwo kubitaho, ariko aho haziye izi ngo mbonezamikurire (Home ECD) bishobora kuba wenda bigenda bigabanuka.”

Twegereye Niyitegeka Seraphin, Umujyanama w’Ubuzima mu kagari ka Shaki mu mudugudu wa Kabuga, avuga ko ikibitera ari abana bavukana ibibazo bikomeye.

Ati, “Urugero naguha, nko muri uyu murenge wa Shyira twapimye abana 3102 ariko twasanzemo abana 6, ubwo rero urumva ko ni bake cyane ugereranyije n’uwo mubare. Ikibitera ni abana bavukana ibibazo, ugasanga umwana avutse ananiwe, akavuka afite ibibazo by’umutima, mbese bimeze gutyo. Twararebye dusanga abana bose dufite abri mu ibara ry’umuhondo ari icyo kintu cyabiteye, nubwo wabavura gute badashobora kuvamo. Gukumira icyo kibazo dusanga ni ukwigisha ababyeyi kenshi, tukabigisha uburyo bakirinda amakimbirane mu miryango n’ibindi bishobora gutuma umubyeyi igihe atwite ashobora kubyara umwana udafite ikibazo.”

Niyitegeka Seraphin/Foto: Samuel M

Ku ruhande rw’akarere ka Nyabihu, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Simpenzwe Pascal, nawe yemera ko ikibazo cy’imyumvire kikiri imbogamizi mu rugamba rwo kurandura igwingira muri aka karere.

Yagize ati “Ni byo koko dufite umubare munini w’abana bagwingiye; tubona ahanini biterwa no kuba hari ababyeyi bashobora kuba batarumva neza ikibazo cy’igwingira ku buryo batita ku bana babo mu buryo bukwiriye cyane cyangwa se buhagije.”

Visit Meya wa Nyabihu, Simpenzwe Pascal/FOTO: Samuel M

Indi mpamvu Visi Meya yavuze ni ikibazo cy’ubukene. Yagize ati, “Nubwo wenda kidafite umubare munini cyane ariko nabwo usanga hari imiryango imwe n’imwe usanga harimo ikibazo cy’ubukene ariko navuga ko ikibazo nyamukuru ni ik’imyumvire kuko akenshi n’umukene aba afite ahantu ashobora gukora, aho ashobora kuvana amafaranga, hari gahunda za Leta zitandukanye ariko ashobora no kubona aho ajya gukora kwa mugenzi we mu murima, ubushobozi burahari bwo kuba umubyeyi yabona ikibeshaho umwana we.”
Akarere ka Nyabihu kugeza ubu gafite abana 49 bari mu mirire mibi, muri bo 39 bari mu ibara ry’umuhindo, 11 bari mu mutuku.

Akarere kashyizeho kandi uburyo buri mwana muri abo agira umuntu umukurikirana, mu bakozi b’akarere, kuva Meya ndetse n’abagize inama njyanama y’akarere, bikaba bimaze amezi atatu babikora.

Imibare y’Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo DHS 2020 yerekana ko abana bagwingiye muri Nyabihu bavuye kuri 59% mu 2015 bagera kuri 46.7% muri uwo mwaka, bigashyira ku mwanya wa kabiri mu gihugu inyuma ya Ngororero iri kuri 50.5%.

Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame Paul yiyemeje ko igipimo cy’abana bagwingira cyagabanuka kikagera nibura kuri 19% mu 2024 kivuye kuri 38% cyariho mu 2015, ubu kikaba kigeze kuri 33% mu 2020.

Santere ya Vunga yo mu murenge wa Shyira hafi n’Ibitaro bya Shyira muri Nyabihu. FOTO: Samuel M

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru