Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Nyabihu: Kaburimbo ihuza uturere dutatu igeze mu marembera

Monday 27 May 2024
    Yasomwe na


Abaturage bo mu murenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu baravuga ko umuhanda wa kaburimbo ubahuza n’akarere ka Ngororero ugeze mu marembera bitewe nuko ukomeje kwangirika ubuyobozi burebera.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Rambura aho yasanze igice kimwe cy’uyu muhanda kigenda kirindimuka umunsi ku munsi.

Umwe muri aba baturage witwa Bikorimana Alphonse yagize ati: "Ubuyobozi budufashije bwakora uyu muhanda kuko umunsi wacitse burundu ubuhahirane hagati ya Nyabihu na Ngororero buzahagarara, nta munsi abayobozi badasura uyu muhanda ariko nta gisubizo batanga, tufuza ko uyu muhanda wakongera ugakorwa utaracika burundu."

Undi muturage witwa Habineza Patrick yagize ati:" Bahora baza gukora uyu muhanda mbese buri myaka itatu barawukora, uyu muhanda uteye impungenge cyane bashobora kuba bawusondeka , Twabonye na RTDA yarahasuye ariko nta kintu kirimo gukorwa , nibatabare birasaba ko aha hantu haza abahanga."

Guverineri w’Intara y’iburengerazuba Hon.Lambert Dushimimana yabwiye mamaurwagasabo ko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu ntabushobozi nta buke bwo gukora uyu muhanda cyokoze ngo bakomeje gutabaza izindi mbaraga ziturutse ku rwego rw’Igihugu.

Yagize ati:"Uyu muhanda ndawuzi nanjye nawusuye inshuro nyinshi cyane , na Minisiteri w’ibikorwaremezo yawugezeho arawuzi , inana y’umutekano twarahasuye, Akarere ntabwo kawujyamo hakenewe ubutabazi bwo ku rwego rw’Igihugu kuko warangiritse cyane, ngira ngo baracyakusanya ubushobozi kugira bazaze bawusane, iki nikibazo kizwi ku rwego rw’Igihugu, ubu dutegereje kobatubwira ko babonye ubushobozi, Akarere ntabwo kawushobora turacyatabaza pe, kandi turizera ko bazaza ubwo ibyo gukora byabaye byinshi."

Bakomeza basaba ubuyobozi ko uyu muhanda wakorwa mu maguru mashya amazi atararenga inkombe ngo kuko bizahita bigira ingaruka zikomeye ku buhahirane hagati ya Ngororero na Nyabihu mu gihe ntagikozwe vuba.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru