Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard arasaba ababyeyi bo mu karere ka Nyabihu, kurandura burundu ikibazo cy’imirire mibi ndetse n’igwingira mu bana.
Mu Kagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe ho mu Karere ka Nyabihu, kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Gicurasi 2018, niho Minisitiri w’Intebe yatangirije ubukangura mbaga bwo kurandura ikibazo cy’igwingira mu bana bato mu Rwanda. Akaba yibutsa ababyeyi ko ingaruka ziterwa n’imirire mibi zigaruka mu muryango n’igihugu muri rusange.
Agira ati “Impamvu Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kurandura burundu impamvu zose zitera imirire mibi, ni ingaruka mbi zigira ku bana bahuye nazo, ku miryango yabo no ku gihugu muri rusange”.
Akomeza avuga ko ubu bukangurambaga buzaba mu turere 13 tw’igihugu dufite imibare minini y’abana bahuye n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira.
Ati “ubu bukangurambaga buzakorerwa mu Rwanda hose, buzafasha imishinga y’ingamba zikomatinyije zo kurwanya igwingira mu bana bato mu turere 13, dufite umubare munini w’abana bahuye n’ibibazo by’imirire mibi byatumye bagwingira”.
Arasaba ufatanye bw’ubuyobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’ababyeyi, ati “kugira ngo ubu bukangurambaga buzagere ku nshingano bwahawe, birasaba ubufatanye bw’inzego zose zirebwa nabwo. By’umwihariko, birasaba ubufatanye bw’ababyeyi ubwabo kuko aribo bagomba gufata iya mbere mu kurandura imirire mibi mu bana babo”.
Akomeza avuga ko ababyeyi bose bakwiye kwitabira gahunda zo kubafasha kurinda abana babo kugwingira, zirimo Gahunda mbonezamikurire y’abana ikorerwa mu midugudu; Kuboneza imbyaro; Ubukangurambaga ku minsi igihumbi ya mbere y’ubuzima bw’umwana,…
Ubushakashati buheruka gukorwa n’ikigo gishinzwe ibarurisha mibare mu Rwanda mu mwaka wa 2016 bwagaragaje ko imiryango yo mu Rwanda yugarijwe n’ikibazo cyo kurya indyo ituzuye ; ibi bigatuma abana bagerwaho n’ingaruka zo kugwingira.
Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko abana bari munsi y’imyaka itanu babarirwa kuri 38% bafite ikibazo cyo kugwingira kubera imirire mibi mu gihugu, akarere ka Nyabihu akaba ari nako kaza ku isonga kuri iki kibazo, aho abana bafite ikibazo cyo kugwingira babarirwa hagati ya 40% na 50%.

















