Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Umwana w’umukobwa ufite imyaka 15 , utuye mu karere Ka Nyabihu umurenge wa Mukamira , akagari ka Rugeshi avuga ko yasambanyijwe n’umugabo ufite imyaka 38 amutera inda, arayibyara ariko kugeza ubu ntarahabwa ubutabera ngo uwakoze icyaha agihanirwe.
Uyu mwana w’umukobwa reka tumuhe izina rya Mariza, kuri ubu uhetse undi, avuga ko yatewe inda yiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza ya Kazuba, ayiterwa n’umugabo twirinze gutangaza amazina ye, ariko kuri ubu uyu mugabo arakidegembya muri uyu murenge wa Mukamira no mu mudugudu atuyemo.
Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga mu murenge wa Mukamira mu Kagari ka Rugeshi yasanze Mariza arimo kwikorera amatafari yo kubakisha, ashakisha imibereho mu gihe nyina umubyara witwa Tuyishime Beatrice yari amuhekeye uruhinja rw’amezi 11 y’amavuko.
Mu buhamya bw’uje ikiniga cyinshi aganira na mamaurwagasabo yavuze ko yahohotewe ubwo yari avuye ku ishuri hanyuma uwo mugabo akaba yari mu gikuyu, aho acunga inka za Se, maze amaze kumushukshuka akamusambanya bimuviramo gutwita amubwira ko azamufasha none ntakimureba n’irihumye.
Mariza yagize ati "Nigaga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza ya Kazuba, hanyuma [...] akajya akunda guca mu kibuga cyo ku ishuri nigagaho, rimwe arambwira ngo arankunda, bigeze mu kiruhuko anjyana mu gikuyu cya Se aransambanya bimviramo gutwita."
Mariza akomeza avuga ko ubwo inda yari igize ameza 4 yari yamubwiye ko azamugurira ibikoresho hashize iminsi mike wa mugabo yahise atoroka mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.
Ati "Nibwo nabivuze Mama atangira kubigeza mu buyobozi."
Yakomeje agira ati "Ubwo inda yari igize amezi ane [...] yahise atoroka, maze natwe tujya mu buyobozi; twageze ku kagari, tugera kuri RIB ya Nyabihu bakora dosiye ariko nta butabera baraduha kugeza ubu."
Nyina w’uyu mukobwa twahaye izina rya Mariza nawe yavuze ko umukobwa we yahohotewe mu mwaka 2021 mu kwezi kwa cumi, ndetse ikibazo yakijeje mu buyobozi ariko kugeza ubu ntacyo barakora kuri iki kibazo.
Yagize "Dosiye y’umukobwa wanjye wasambanyijwe na [...] nayigejeje kuri RIB ya Nyabihu yakirwa n’uwitwa Pascal, ariko kugeza ubu nta butabera barampa Kuko banyohereje no kuri Isange Stop center mu Ruhengeri ngo bakorere umwana ibizamini, ibyo byarakozwe ariko kugeza ubu umwana wanjye yirirwa yikorera amatafari ntacyo baramufasha ngo ahabwe ubutabera."
Uyu Mubyeyi akomeza avuga ko we n’umwana babayeho mu buzima bugoye cyane ko n’inkunga zo mu mudugudu batajya bazihabwa zirimo na Shisha Kibondo .
Yagize ati "Murabibona turahangayitse, ubu nibwo buzima tubayemo bwo kwikorera amatafari kugira ngo tubone agakoma ko kugaburira uyu mwana, uku umureba gutya nta na mituweri tugira tubayeho gutya."
Nyina wa Mariza akomeza asaba ko uyu mugabo wamusambanyirije umwana yashyikirizwa ubutabera.
Ati "Hari igihe njya mpamagara nka Gitifu w’aKagari ka Rugeshi, mubwira Mandela ngo wa mugabo yaje ari hano mu mudugudu bakanteragirana, bamwbira ngo nimucunge mufate; mbese nayobewe icyo nzakora kugira ngo umwana wanjye abashe kurenganurwa."
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugeshi, Gahire Innocent, yahamirije mamaurwagasabo ko iki kibazo bakizi kandi batanze ubufasha uko bashoboye.
Gitifu yagize ati "Yego ikibazo cy’uwo mwana turakizi, bakimara kumenya ko uyu mwana atwite batanze ikirego, natwe dukora raporo tubohereza kuri RIB, ubwo rero umbajije ngo aka kanya bigeze he sinabimenya kuko ukekwaho gukora icyo cyaha yatorotse."
Akomeza avuga ko bakoze icyo bagomba gukora, ati "Kandi umuturage wahunze ateye umwana inda sinzi niba ari njye uzamukurikirana nkamenya aho ari."
Twifuje kumenya icyo umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu avuga kuri iki kibazo ntiyabasha kwitaba telefone y’umunyamakuru kugeza ubwo twamwoherereje ubutumwa bugufi nabwo ntibwasubizwa.
Ni iki itegeko riteganya kuri iki cyaha?
Igitabo cy’ amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’ ingingo ya 133 y’ itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganga ibyaha n’ ibihano muri rusange. Ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’ imyaka 20 ariko kitarenze 25.
Mu mibare y’urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko ibirego byo gusambanya abana kuva mu 2018 kugeza mu 2021 byari 12.840, aho rwagaragaje ko imibare yiyongereye ku rugero rwa 55% .















