Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Nyagatare: Abana bagororerwa mu Igororero ry’abana barashima Leta ko babasha kwiga

Friday 14 November 2025
    Yasomwe na

Abana bagororerwa mu igororero rya Nyagatare bashima Leta ko yabahaye amahirwe yo kongera kwiga. Abaganiriye na Mama Urwagasabo TV bavuga ko ari amahirwe kuribo kuko babasha gukomeza amashuri bari mu igororero.


Abana bafungiwe muri Gereza barashima uburezi bahabwa.

Umwe twahinduriye amazina akitwa Emmy avuga ko mbere yari mu bindi bimurangaza ati’’mbere nari mu bindi bijyanye n’iraha gusa ariko ubu turigishwa kandi tukigira ku ntego hano, tubona ari amahirwe twagiriwe yo gukomeza amasomo, hariya hanze wasangaga tudaha agaciro ishuri ariko ubu twabonye ko ishuri aribwo buryo bwo kugera ku nzozi zawe’’.

Undi nawe twahaye amazina ya Clarise Uwimana yagarutse ku ruhare rwa Leta mu kubafasha kwiga kandi bari mu igororero ati ’’turashimira RCS kuko batwitaho bakatwigisha mbese ubona ko ntakibazo, hano turiga kandi tukanakora ibizamini ndetse na buruse ziraboneka tukabasha gukomeza kaminuza’’.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora Chief Supertendant Hilard Sengabo, avuga ko iyi gahunda yo kwigisha abana bari mu igororero yashizweho ngo abo bana nabo babashe kwiga bajyane n’igihe.

Yagize ati’’iri shuri ryashizweho ngo abana nabo babone uburenganzira bwabo bwo kwiga bakomeze amasomo yabo, twasanze umwana agomba gusohoka hano anafite ubumenyi atarasizwe n’ibihe’’.

Umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’uburezi Claudette Irere asaba ababyeyi guhindura imyumvire ku bana bagororerwa muri iri gororero anabasaba kurushaho kubegera.

Mu magambo ye yagize ati’’ntabwo umwana yabuzwa uburenganzira bwe yaba yarahamwe n’icyaha cyangwa ataragihamwa ikindi ni umwana, umwana wese rero agomba kwiga kuko ni uburenganzira bwe’’.

Iri gororero rigororerwamo abana 395 rikaba ritangirwamo amasomo atandukanye arimo imyuga itandukanye ndetse n’amasomo yandi yigwa mu Rwanda.

Fisto HAKIZIMANA

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru