Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Nyagatare: Yarozwe kuruka amabuye, amahurunguru no kwituma amagi bikekwa ko byakozwe na se umubyara

Tuesday 7 October 2025
    Yasomwe na

Mu karere Ka Nyagatare umurenge wa Gatunda akagali ka Kabeza umudugudu wa Kabeza haravugwa inkuru idasanzwe y’umwana warozwe kuruka amabuye ndetse n’imisatsi ibyo abahatuye bakeka ko biri gukorwa na se umubyara nyuma y’uko umwana amwangiye kugurisha imwe mu mitungo.

Ni mu mudugudu wa Kabeza aho twasanze abaturage bahuruye baje kureba ibyo bo bita ishyano. Aba baturage bavuga ko baguye mu kantu ubwo umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 17 yatangiraga kuruka amabuye imisatsi ndetse akituma amagi nk’uko babihamwa.

Uzamukunda Marceline aravuga uko byagenze"Umwana yarwaye aribwa munda gusa nyuma nibwo twabonye atangiye kuruka amabuye, akaruka amahurunguru akituma amagi natwe byaratuyobeye gusa twaketse se umubyara kubera urupapuro yarutse ibyari byanditseho".

Uyu mwana w’umukobwa nawe arahamya ibi bivugwa n’abaturage ko ari ukuri ndetse agakeka se umubyara ko yaba ariwe ubiri inyuma kubera ko yanze kumuainyira ngo agurishe imitungo nyina yasigiye aba bana.

Yagize ati"Nararwaye mbona ntangiye kuruka amabuye gusa mbere yari mato ubundi nkurikizaho amahurunguru numvaga ari ibitangaza, nyuma nibwo narutse urupapuro rwanditseho ngo urasinya nibuka ko nashwanye na papa umbyara nanze kumusinkira".

Se w’uyu mwana twanze gutangariza amazina avuga ko ntakukuri kuri kubimuvugwaho mu magambo ye.

Yagize ati"Barambeshyera sinaroga umwana nabyaye rwose aho kumushakira uko abaho narenga nkamuroga".

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatunda Bandora Emmanuel, ahamya ko atari yakamenye iby’aya makuru ko gusa bagiye gukurikirana bagakemura ikibazo.

Yagize ati"sinabimenye ahubwo ubwo nakabajije wowe wahageze, gusa ntawutugana ngo tunanirwe kumufasha ubwo tugakurikirana turebe"

Ibibazo bishingiye ku mitungo itimukanwa bikomeje kwiyongera ndetse ari nako bisiga ingaruka mbi ku muryango mugari.

HAKIZIMANA Fisto

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru