Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Nyamagabe: Akarima k’igikoni ku isonga mu kugabanya imirire mibi.

Thursday 6 June 2019
    Yasomwe na

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kitabi na Cyanika mu karere ka Nyamagabe bavuga ko akarima k’igikoni kagabanyije imirire mibi, aho abana 60 bari bafite ikibazo cy’imirire, bari mu ibara ritukura bagabanutse bakagera kuri 36.

Jean Damascene Karekezi uvuka mu Murenge wa Kitabi mu karere ka Nyamagabe avuga ko mbere batarasobanukirwa n’akarima k’igikoni, umwana yagaburirwaga ibijumba, impungure n’ibitoki hatabayeho gutegura indyo yiharire y’umwana .

Ati "Ibyo ababyeyi baryaga ninabyo n’umwana twamugaburiraga. Niba umugore yatetse ibijumba cyangwa ibirayi bitagira ibishyimbo ni ukuvuga ko ninabyo umwana yaryagaho."

Karekezi ashimangira ko nyuma yaho abajyanama b’Ubuzima babegereye bakabigisha gutegura indyo yuzuye igenewe umwana hifashishijwe akarima k’igikoni imirire mibi yatangiye gushira.

Ati "Kuva aho dutangiye kwiyubakira uturima tw’igikoni mu ngo zacu, tugateramo imboga rwatsi, nka dodo, sereri, inyanya, ibitunguru ndetse tukifashisha n’imbuto hamwe n’igikoma, ibi byose byatumye imirire mibi igabanuka muri Kitabi."

Ihorandeba Verediyana utuye mu Murenge wa Cyanika muri aka karere ashimangira ko akarima k’igikoni kazahuye ubuzima bw’abana bari mu mirire mibi.

Ati "Ubu umwana ategurirwa ifunguro ryihariye rigizwe n’imboga n’imbuto, akagenerwa ibiryo bitera imbaraga birimo igikoma cy’ifu ivanze y’amoko yose, ku buryo uyu munsi imiryango dufite iri mu mirire mibi ugereranyije naho twari mbere ni mike cyane. "

Akomeza avuga ko ababyeyi bafite abana bafite imirire mibi babahuriza hamwe abana bose bakagaburirwa ku gikoni cy’umudugudu ari nako bigisha ababyeyi gutegura indyo y’umwana, bateka amagi, imboga n’imboga ndetse n’igikoma.

Akarere ka Nyamagabe kagaragaza ko ubukene buri 17% ni mu gihe ubukene bukabije 1%

Ni mu gihe ubukungu mu by’Ubuhinzi muri aka karere ka Nyamagabe uhasanga ibirayi, ibishyimbo, ibigori, ingano, imyumbati, amasaka n’amashyaza.

Ni mu gihe ubworozi bwiganje ari ihene, inka, ingurube, inkoko, inkwavu n’intama

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungurije ushinzwe imibereho mwiza Prisca Mujawayezu, avuga ko nk’akarere byabateraga imfunwe kumva ko akarere kabo kari hejuru mu mirire mibi.

Ati "Mu mwaka wa 2015 twari kuri 51% mu mirire mibi ni mu gihe mu bushakashatsi buheruka bwa 2018 bugaragaza ko bari 42.5%."

Prisca avuga ko hifashishijwe uturima tw’igikoni muri buri mudugudu, ababyeyi bigishijwe gutegura indyo yuzuye bifashishije ibiribwa abaturage bihingira mu turima tw’igikoni . Ni mu gihe abana bari mu ibara ritukura bo bashyikirizwa servisi zo kwa muganga bakitabwaho byumwihariko.

Mu karere ka Nyamagabe abana bari mu ibara ritukura mu kwezi kwa Kabiri mu mwaka wa 2019 bavuye kuri 60 mu kwezi kabiri ubu bakaba bageze kuri 36.

Ni mu gihe abana bari mu mirire mibi mu karere ka Nyamagabe mu ibara ry’umuhondo ari 330. Kugeza ubu akarere ka Nyamagabe mu kubaka uturima tw’igikoni kageze kuri 43%.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru