Bamwe mu baturage bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Nyamagabe baravuga ko ntabikorwa remezo birabageraho by’umwihariko abo mu murenge wa Mbazi, Kaduha na kibumbwe.
Abaganiriye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu karere ka Nyamagabe bamubwiye ko babona barasigaye inyuma mu iterambere.
Nkusi Athanase atuye mu murenge wa Cyanika yagize ati:"Mu kagari ka Ngoma turacyavoma ibirohwa twasigaye inyuma mu iterambere, ibikorwaremezo biguma hano mu mujyi gusa, umuhanda Gasaka-Cyanika wuzuye ibinogo, nta moto yawucamo mbese twarumiwe. Dukwiye gutabarwa natwe tukagira iterambere iwacu."
Undi muturage witwa Alphonse twamusanze mu murenge wa Gasaka yagize ati: "Ibikorwaremezo ntabyo dufite, kuko niyo umuntu yabonye umusaruro kuwugeza ku isoko biracyari ikibazo, turasaba abayobozi b’inzego zibanze ko badufasha rwose natwe tugasirimuka, cyane imihanda ntayo dufite rwose, turi mu bwigunge.
Kibasha Landuourd atuye mu murenge wa Cyanika yagize ati: "Nkanjye ndi umumotari, iteme rihuza Nyamagabe na Nyanza rya Rùkarara ryaracitse, twarabivuze abayobozi batwima amatwi, ubu turatekereza uburyo tuzabaho umunsi imvura izaba yatonyanze, aka gahenge dufite turi mu mpeshyi, urebye twasigaye inyuma mutubwirire abayobozi badutabare, byibuze bazane Latelite basuke muri uyu muhanda wo mukaduha."
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Bwana Niyomwungeri yavuze ko gukora ibikorwa remezo mu byaro bigendana nuko ubushobozi bubonetse.
Yagize ati: "Imihanda yo mu byaro nayo tugenda tuyikora uko ubushobozi bugenda buboneka, ubu ngubu turigukora umuhanda wa Kaduha-Nkomero, ni ibirometero 8, aho uzahita uhuza umuhanda Gashubi-Kaduha ukaba nyabagendwa. Tuzashyiramo igitaka, n’indi myinshi irimo gukorwa; muri rusange navuga ko imihanda yo mubyaro izagenda ikorwa uko tuzabona ubushobozi."



















