Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Nyamagabe: Umuturage yasenyewe na Kampani y’abashinwa

Tuesday 21 October 2025
    Yasomwe na

Nsengimana Faustin utuye mu murenge wa Cyanika akagari ka Karama umudugudu wa Nyamisave aratabaza ubuyobozI bw’akarere ka Nyamagabe ni nyuma yaho inzu ye isenywe n’ibikorwa bya Sosite y’abashinwa ikorera muri aka gace.


Nsengimana Faustin umuturage ufite ikibazo muri Nyamagabe.


Ni umuturage witwa Nsengimana Faustin twasanze mu mudugudu wa Nyamisave akagari ka Karama umurenge wa Cyanika akarere ka Nyamagabe, uvuga ko afite impungenge ko inzu ye isaha n’isaha ishobora kumugwaho ni nyuma yuko yansenyewe n’ibikorwa bya Kampani y’abashinwa ikorera muri aka gace itunganya amabuye akoreshwa mu bw’ubwubatsi.

Ati “Inzu hashize amezi atandatu ubwo kampani y’abashinwa imashini zatsindagiraga noneho hano hagatigita mbese kuko urabona ko yegereye hano ku kigo noneho inzu irasatagurika none urabona ko igiye kungwira.

Nsengimana akaba asaba ko yasanirwaga inzu ye byaba na ngombwa akahimurwa kuko n’ubundi niyo bayisana ishobora kuzongera kwangirika kuko nta metero 20 ziri hagati y’inzu ye naho izi mashine z’abashinwa zitunganya amabuye ziba zikorera, nkuko nanone abaturanyi be babihamya.

Ati”Mwankorera ubuvugizi bakayisana kuko igiye kugwa igihe gito urabona nta kintu gisigaye izatugwira ndetse nijoro n’imvura nigwa sinzi ko izayisiga, ubu turara tudasinziriye tugira ngo iratugwa hejuru ari ibishoboka nyine batwimura ariko nkanjye kubera ko uruzi ko ibura igihe gito ngo ingwire mu gihe bataratwimura abamufashije bakaba bayisannye kuko nanjye ndara ntasinziriye”.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyamagabe ushinzwe iterambere ry’ubukungu HABIMANA Thaddée, avuga ko iki kibazo atari akizi ariko agiye kugikurikirana uyu muturage agafashwa.
Ati”Uze kunyandikira amazina ye nko muka message azamfasha no kumenya n’abandi bafite ikibazo nk’iki tugisuzume nacyo tugikemure”.

Uyu muturage avuga ko uretse gusa kuba izi mashine z’iyi kampani zaramusenyeye inzu avuga niyo nziri gukora batabasha gusinzira ngo ndetse n’ifumbi riba ari ryinshi ku buryo usanga ryagiye no biryo barya bakaba bafite impungenge ko bizabatera indwara.

Ati”Iyo izo mashine ziri gusya umukungu uratumuka ubundi umuntu agahumeka umukungugu n’amabuye byose kubera umuyaga betera indwara kubera ko mu bihaha turarwara mu bihaha nyine kubera umwuka mubi n’umukungugu”.

Moise Munyaneza

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru