Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Karambi ho mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko hari uduce tumwe na tumwe tutarimo amazi meza, bigatuma bavoma amazi mabi kandi abagiraho ingaruka ku buzima bwabo n’abana babo.
Mu gihe hirya no hino mu gihugu bagitaka kutagira amazi meza bigatuma hari abavoma ibishanga n’imigezi. Abo mu tugari dutandukanye tw’Umurenge wa Karambi harimo Akagari ka Kagarama muri aka Karere ka Nyamasheke bavuga ko kuvoma amazi mabi bibatera indwara bagasaba ko bahabwa amazi meza bakareka kuvoma amazi y’ibishanga, imigezi n’ibinamba.
Kamariza Odette ati: “Ikibazo cy’amazi kiragoye, dore hari igihe tuvoma mu bishanga, mu binama no mu migezi; ari aho ari hamwe na hamwe ariko si henshi, urebye mbega nta amazi dufite muri macye."
Ndahimana Callixte yunzemo ati: “Tuvoma kure ku buryo umwana ashobora kugenda amasaha abiri, kugenda no kugaruka, dukeneye amazi hafi.”
Sibomana Joseph yakomeje agira ati: “Hari ingaruka nyinshi, ku buryo abana bajya ku ishuri bacyererewe, urumva ntibiga neza nkuko bikwiye, dushobora no kurwara inzo n’izindi ndwara zituruka ku umwanda waba uri muri ariya mazi, nawe wabonye ko atari meza.”
Mupenzi Narcisse, umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke avuga ko inzira ikiri ndende kugira ngo babone amazi meza bose ariko hakwiriye abafatanyabikorwa benshi kugira ngo babunganire.
Yagize ati: “Turacyafite urugendo ugereranyije naho amavomero naho abaturage bari ndetse kubera hari ni ikibazo cyayari ahari ya cyera, imiyoboro yagiye yangirika bisaba kugenda dusana.
Birumvikana ko tugifite urugendo, akaba ariyo mpamvu dusababa n’abandi bafatanyabikorwa dukeneye kugirango tugere ku ntego ya guverinoma.”
Imibare igaragaza ko abagera kuri 80 bagerwaho n’amazi meza muri Nyamasheke ni mu gihe hari imiyoboro 8 ikwiye gusimbuzwa kuko ishaje ndetse hakongerwamo indi mishya kugirango aho atagera abashe kuhagera.
Yanditswe na Sitio Ndori

















