Bamwe mu baturage baturiye ishyamba riri hafi y’ikiyaga cya Kivu mu Murenge wa Kagano na Bushekeri, mu karere ka Nyamasheke barasaba ubuyobozi ko bwabafasha bukabakiza inkende zibononera imyaka bahinze bigatuma bicwa n’inzara.
Ni abaturage bo mu midugudu ya Kijibamba mu Murenge wa Kagano na Nundwe muri Bushekeri, bavuga ko izi nkende ziza zivuye mu mashyamba ya pariki ya Nyungwe ari hafi y’imirima yabo zikarya buri kimwe baba bahinze.
Umwe yagize ati: "Zirazamuka, zisoroma n’imishogoro, zisoroma imiteja, uruyanjye. ubwo zirurira zigatura hasi, zamara guhaga zikijyendera. Ko twumva ngo inkende zitera kanseri, ngo hari abarya ibyo zasigaje bikabagiraho ingaruka byatugiraho ingaruka twabigenza gute? Usanga turi gucunga abana ngo batarya imyembe zasigaje."
Undi yunzemo ati: "Uyu mubande ubamo inkende ziteye ubwoba, hera intoryi ku buryo hariya mukwanjye nahasaruye imifuka 12 ariko nabwo twacunze hirya no hino, kandi abana bacu bariga ntiwabona umwana usiba ishuri ngo yirirwe acunga inkende. Ikindi kandi iyo ari abakobwa zirabasuzugura, natwe aba-Mama iyo uziteye ibuye rirazigusibiza, cyereka abagabo."
Yongeyeho ati: "Hari umubyeyi witwa Nyiragashingihembe uri muri tubura wateye akabemba (ubunyobwa), zikagenda zisesa hasi zitora ka kabemba. Iyo zibonye mudahari inzu ikinguye no mu nzu zinjiramo."
Ni igihombo gikabije kuri aba baturage bakavuga ko babazwa no kuba bagiye kwicwa n’inzara kandi barahinze.
Bati "Reta icyo yadufasha nuko ibi biremwa yabisubiza muri pariki ya Nyungwe natwe tukabaho nk’abandi bahinzi tugasarura."
Si muri iyi Mirenge ya Kagano na Bushekeri, inkende zangiriza abaturage ahubwo no mu Mirenge ya Bushenge, Kanjongo ndetse n’indi yose ikora kuri pariki ya Nyungwe zirabonera.
Inkende ntiziri ku rutonde rw’inyamanswa zishyurirwa n’ikigegza Special Garantee Fund cyishingira igihombo cyatewe n’inyamanswa zo muri pariki y’igihugu, gusa mu butumwa yanyijije kuri Email, Tresphore Ngoga, umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB, yavuze ko inkende zitari ku rutonde ariko hari igikorwa iyo zigize icyo zangiza.
Yagize ati: "Inkende zavuye muri Nyungwe ibyo zangije bitangirwa indishyi, cyakora ku zitavuye muri Pariki turacyategereje ko urutonde rw’inyamaswa zishyurirwa ibyo zangije rwongerwaho, inkende kimwe n’andi moko bizagaragara ko ahohotera abaturage."
Itegeko ryo kwishyura abahohotewe n’inyamaswa rigena ko umuntu wese uhohotewe n’inyamaswa ari muri pariki cyangwa ahandi hantu hakomye ku buryo bwemewe cyangwa uhohotewe n’inyamaswa bigaragara ko ivuye muri pariki cyangwa ahandi hantu hakomye ahabwa indishyi.
Itegeko rigena kandi ko umuntu uhohotewe n’inyamaswa iri ku rutonde rugenwa n’iteka rya Minisitiri ari hanze ya Pariki cyangwa ahandi hantu hakomye na we ahabwa indishyi.
Yanditswe na Sitio Ndori




















