Habimana Boniface uyuye mu Kagari ka Nanzi mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke arashinja ishuri ry’inshuke n’abanza rya Wisdom school iri kubakwa mu kibanza kiri haruguru y’inzu ye kumubangamira kuko agerwaho n’ingaruka zaryo.
Boniface usanzwe atuye mu mudugudu wa Ninzi, mu kagari ka Ninzi ho mu Murenge wa Kagano, agaragaza ko imvura imaze iminsi igwa yahiritse urukuta rw’ishuri rya Wisdom school maze rikamwangiriza ibikorwa biri ku bataka bwe ndetse n’inzu ye.
Mamaurwagasabo twamusuye, adusobanurira uko ikibazo giteye, yagize ati: “Yanyangirije cyane, imyaka nari mpinze nayo yarangiritse, bari barikumbwira ngo ntegereze ngo turaza kuganira nabo ariko ntacyo turaganira, uretse gitifu ko yaje akababwira ngo bakurihe ibyahagwijwe.”
Iri shuri riri kubaka inyubako y’amagorofa ane, uyu musaza akavuga ko n’ubundi afite impungenge zuko iyi nzu ishobora kuzamugiraho ikibazo kuko urukuta rw’iri shuri ruhora rugwa, bityo akagira icyo asaba.
Ati: “Hagati ahongaho rero kuko urukuta ruhora rugwa, ubu ni ubwa kabiri ruguye, none ubwa gatatu nzabigenza gute ko inyubako yabo iri mu manegeka? Harimo itaka ryinshi rizashiraho ubundi inyubako yabo ibe inaganitse.”
Urukuta rw’ishuri rya Wisdom school ruhora rugwa bigatera impungenge urituriye
Hamwe n’abaturanyi ba Boniface bemeza ko iyi nzu iri kubakwa ishobora kuzamushyira mu kaga, ku buryo nabo babona hari icyakorwa, akabasha gutura neza.
Umwe yagize ati: “Nyiri wisdom yagakwiye kuza akavugana n’uno mugabo, akareba icyo yamukorera kuko urabona ko aha hantu habananiye kuhakora birambye, ubwo rero hari igihe ibi bitaka by’uru rukuta byamusenyera.”
Yunzemo ati: “Ntawakwizera ko etaje iramutse igize ikibazo itasenyera uyu mugabo, urareba ko urukuta rugwa buri munsi kandi nta metero zirenze eshatu zirimo kugira ngo ugere ku nyubako ye, bazumvikane nibananirana ubuyobozi bwa reta buzabahuze kuko iki ni igikorwa remezo cyimura abaturage.”
Ubuyobozi bw’iri shuri ntibwemeranya n’uyu musaza ku mpungenge afite, bukavuga ko nta mpungenge akwiriye kugira ndetse ko niba hari n’ikibazo urukuta rwasenyutse rwateye ko bagomba kumwishyura. Gusa nabo bemera ko hari ibimugwira.
Jean Pierre Safari, ni umuyobozi w’iri shuri mu karere ka Nyamasheke, yagize ati: “Amatafari yaguyemo, ibitaka cyangwa se indi myanda igwa mu mbuga ye, amatafari agwa ku nzu ye ariko si cyane. Ni amazi menshi aturuka hirya no hino, ni imvura yabaye nyinshi cyane ntabwo ari twe gusa yasenyeye. Twaraganiriye twumva icyo abitekerezaho ndetse twanga kubyihererahana, tubibwira ubuyobozi; ubuyobozi burabizi turaza kuganira buhari ndetse n’abaturage bahari hakarebwa ibyaba byarangijwe, tukareba icyo ubuyobozi bugomba kumufasha.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Uwimana Damas yirinze kugira ngo agire icyo avuga kuri iki kibazo, kuko yaje kugicyemura nyuma yuko umunyamakuru wa Mama urwagasabo ahavuye.
Wisdom school, ni rimwe mu mashuri macye yigisha inshuke n’ababanza ari mu karere ka Nyamasheke.
Yanditse na Sitio Ndori























