Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Nyamasheke: Ku ishuri rya Nyarutovu ibiryo byararangiye

Wednesday 6 March 2024
    Yasomwe na

Ubuyobozi bw’Ishuri rya Nyarutovu mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke bwasezereye abanyeshuri ko ntabyo kurya bikirangwa ku ishuri, abana basubira kurya mu ngo z’ababyeyi.

Ni icyemezo Ubuyobozi bw’iri shuri rubanza buvuga ko bwafashe nyuma yo kubona ko muri sitoke y’ikigo ntabyo kurya bisigayemo ndetse n’amafaranga ava mu ruhare rw’ababyeyi yashize, cyane ko nayo yishyuye na bake mu bana barenga 900 bagombaga kuyishyirirwa.

Icyumweru kirashize abanyeshuri batangiye kujya kurya mu ngo iwabo, bakavuga ko batazi uko byagenze.

Abo birimo kugiraho ingaruka by’umwihariko ni abanyeshuri biha igitondo n’ikigoroba, bo mu myaka mikuru.

Umwe mu bana bigiraho ingaruka yagize ati: "Iyo hari umwarimu uri buzemo dusanga isaha ye yatangiye twagiye kurya mu rugo hakazamo undi, imvura nayo itunyagira."

Umubyeyi nawe uri kubangamirwa n’icyi kibazo yagize ati: "Biri kutubangamira kuko umubyeyi arasabwa gutaha saa tanu kugira ngo ajye gushaka icyo Umwana arya."

umunyamakuru wa RBA yasanze mu bubiko bw’iryo shuri hasigayemo amavuta yo guyekesha gusa.

Umuyobozi w’iki kigo, Niyonsaba Justin, yavuze ko imisanzu abayeyi batanga yashize kandi n’ibyo akarere kohereza ku kigo byashize kare.

Abuga ko mu banyeshuri 921 hishyuriwe abanyeshuri 412 gusa.

Ati: "Akarere kazanye ibishyimbo, umuceri na kawunga, ariko byararangiye.

Ubuyobozi by’akarere ka Nyamasheke kakoze bwasanze atari iki kigo gusa ahubwo hari n’ibindi bigo bifite Ikibazo cy’ibiryo bike.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yavuze ko hari n’ibindi bigo bigiye kubura ibyo kurya burundu.

Ati: "Turatangura kureba uburyo ejo bazarya ndetse tunareba niba hari nk’ahandi Koko ushobora gusanga bagezaho na sitoke zishyira nk’aha. Ariko by’umwihariko muri uwo murenge hari umubare munini w’abaturage batari bishyura, turi bwongere gukorana inama n’abafatanyabikorwa b’imirenge twongere gushyiramo ingufu mu kumwisha abayeyi uruhare rwabo."

Ikibazo cy’ibigo by’amashuri birimo gushiranwa n’ibiryo by’abanyeshuri bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko kinafite umuzi kuri ba rwiyemezamirimo Bahawe amasoko n’uturere n’abo ntibishyurirwe igihe, kikiyongeraho n’imiryango ikennye itabasha kwishyurira umubare w’abana bose biga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru