Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Nyamasheke: Umujyanama w’ubuzima yarashwe agiye gucukura amabuye y’agaciro muri Nyungwe.

Monday 14 July 2025
    Yasomwe na

Bigirimana Egide wari usanzwe ari umujyanama w’ubuzima mu mudugugudu wa Nganzo Akagari ka Ntendezi mu murenge wa Ruhambuga, yarashwe n’abashinzwe kurinda pariki ya Nyungwe ubwo bari bagiye gucukuramo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

Ibi byabaye saa munani za mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Nyakanga 2025, muri pariki ya Nyungwe ku ruhande rw’umudugudu wa Yove mu kagari ka Buvungira mu murenge wa Bushekeri.

Aho abaturage bo mu mudugugudu wa Nganzo Akagari ka Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga binjiye muri pariki ya Nyungwe banyuze mu mudugugudu wa Yove mu kagari ka buvungira mu murenge wa Bushekeri maze bakarwanya abashinzwe kurinda pariki ya Nyungwe bakoresheje intwaro gakondo ariko ba biri bakaraswa umwe akaza kwitaba Imana nkuko byemezwa na Mupenzi Narcisse, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke


Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwasabye abaturage kureka ibikorwa byangiza ishyamba rya Nyungwe.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse yagize ati " Ahagana mu ma saa munani n’iminota 40, igico cyangwa se itsinda ry’abaturage binjiye muri pariki ya Nyungwe bivugwa ko bari bagiye gucukuramo amabuye y’agaciro no gushimuta. Basanzwe bakoreramo ibikorwa byo gucukura mu buryo butemewe n’amategeko ndetse no gushimuta."

Akomeza agira ati " Bahuye n’abarinzi biriya pariki pariki barabarwanya ndetse bari bafite intwaro gakondo n’imbwa z’impigi, barwanya abo barinzi, maze barasamo ba biri, bajyanwa ku bitaro bya Bushenge umwe ahita yitaba Imana undi yakomeretse ari kubitaro bya Kibogora."


Abaturage basabwe gutangira amakuru ku gihe mu gihe hari uwavogera ishyamba rya Nyungwe.

Mupenzi Narcisse umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke akomeza asaba abaturage ko bakwirinda kwangiza ishyamba rya nyungwe kugirango ibyago bagize ntibizongere.

Ati " twari dusanzwe tubibagiramo inama ko bakwirinda kwangiza ishyamba rya nyungwe, ni nabyo tubabwiye kandi twizeye ko bagomba kubikora kugirango ntituzongere kugaruka hano biturutse ku byago byabaye."

Bamwe mu baturage nabo bavuze ko aya makuru bayamenye mu gitondo ariko ko nabo biyemeje kwirinda kujya kwangiza ishyamba rya pariki ya Nyungwe.

Umwe muri bo ati " Twabimenye saa kumi n’ebyiri zaa mu gitondo, tugiye kurinda pariki ya Nyungwe, tureka kujya guhigamo, gutashya ndetse n’ibindi bikorwa byaduteranya n’ubuyobozi."

Bigirimana Egide witabye Imana yari asanzwe ari umujyanama w’ubuzima ndetse akaba n’umwe mu bari basanzwe bakorana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB mu kurwanya ba rushimusi bangiza pariki ya Nyungwe.

Sitio Ndoli

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru