Mu rwego rwo gukomeza kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, umuryango AHFRwanda(Aids Health Care Foundation)wakomereje kwizihiza uyu munsi mu karere ka Nyanza, aho abitabiriye iki gikorwa bapimwe ubwandu bwa Virusi itera SIDA, ndetse banahabwa udukingirizo ku buntu.
Ni umuhango wabanye kuri uyu wa mbere tariki ya 3 ukuboza 2018, abaturage bishimiye ibikorwa umuryango AHF-Rwanda ikunze kubafasha, by’akarusho abasore n’inkumi bakinnye umukino wiswe uwo kurwanya Virusi itera SIDA mu rubyiriko, abatsinze bahabwa ibihembo bitandukanye birimo amafaranga, n’ibikapu bya AHFRwanda.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti”Dukumire ikwirakwizwa rya Virusi itera SIDA.Twipimishe kandi duharanire ubuzima bwiza.”
Meya, w’akarere ka Nyanza Bwana,NTAZINDA Elasme avuga ko kubufatanye n’umuryango AHF-Rwanda bapimwe ubwandu bwa Virusi itera SIDA uyu mwaka, avuga ko 1.3% basanze baranduye Virusi itera SIDA, ariko barashikikarizwa gukomeza kwipimisha kugira ngo abaturage bose bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze.
Agira ati”Nibyo koko uyu muryango AHF-Rwanda udufasha cyane kubijyanye no kumenya uko ubwandu bwa Virusi itera SIDA buhagaze muri aka karere kacu, muri uyu mwaka abipimishije bose twasanze 1.3% bafite Virusi itera SIDA, ubwo bose bahise batangira gufata imiti kandi turanabakurikirana kugira ngo tumenye niba bayinkwa uko bikwiye.”
Bwana,NTAZINDA akomeza avuga ko aka karere gafite intego yuko uyu mwaka uzarangira buri muturage wese amenye uko ubuzima bwe buhagaze, usanze yaranduye Virusi itera SIDA, agafata imiti hakiri kare, kuko imiti ari ubuntu, naho usanze adafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA akarushaho kubwirinda ndetse akabikangurira na bagenzibe, byamunanira agakoresha agakingirizo kuko AHF-Rwanda idutanga ku buntu.
Bimwe mubikorwa umuryango AHF -Rwanda ( Aids Health Care Foundation) ikora mu kurwanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA:
– Gutanga udukingirizo kubuntu ( Free Condom Distribution)
– Gusiramura ku buntu hakoreshejwe uburyo busanzwe bwo gukebwa ndetse n’ubugezwe bwo gukoresha impeta ( Prepex)
– Gupima virus itera Sida kubuntu ( Free HIV testing) kugirango abanyarwanda bose bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze.
Dr Pascal Ngiruwonsanga, umuyobozi mukuru w’ibitaro by’akarere ka Nyanza, avuga uko ubwandu bw’agakoko gatera SIDA buhagaze muri aka karere.
Agira ati:“Muri aka karere ka Nyanza abagera kuri 4.616 bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA, kubufatanye n’umuryango wa AHFRwanda dufatanya guhashya ubu bwandu kuko binyujijwe muri gahunda yo gusiramura abagabo, kwipimisha Virusi itera SIDA ku bushake usanze yaraduye agatangira gufata imiti, abananiwe kwifata bagakoresha agakingirizo kuko gatangirwa ubuntu.”
Umuyobozi wa AHFRwanda, Dr Brenda Assiimwe Kateera, avuga ko bazakomeza gufasha abanyarwanda kurwanya ubwandi bw’agakoko gatera SIDA, kuko iyi ndwara ihangayikishije isi.
Agira ati:”Virusi itera SIDA ihangayikishije isi, niyompamvu tugomba kuyirwanya twivuye inyuma, Umuryango AHFRwanda, twiyemeje gutanga ubufasha bwose bujyanye no kurwanya ubu bwandu, aribwo Gusiramura kubushake,kwisuzumisha Virusi itera SIDA ku bushahe kugira ngo umenye uko uhagaze, gutanga imiti igabanya ubukana kubafite ubu bwandu, kugira inama abagore bafite ubwandu kujya kubyarira kwa muganga kugira ngo babyare abana badafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA, abananiwe kwihangana nabo tukabaha udukingirizo ku buntu.”
Ku rwego rw’igihuru ubwandu bw’agakoko gatera SIDA buri kuri 3%, naho mukarere ka Nyanza buri ku kigero cya 1.3%
Umuryango AHF-Rwanda, wageze mu Rwanda mu 2006, uje gufasha Minisiteri y’Ubuzima mu bikorwa byo kurwanda ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ubinyujije mu bukangurambaga no gufasha mu bigo nderabuzima n’ibitaro.

















