Ku munsi wa Gatandatu wo kwegera abaturage n’abanyamuryango, umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Green Party of Rwanda), yahize ko abaturage nibaramuka bamugiriye icyizere bakabatora umushahara wa muganga uzazamuka.
Byatangajwe kuri uyu wa kane tariki ya 27 kamena 2024 ubwo umukandida Perezida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza, yageraga mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza, intara y’Amajyepfo.
Umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya Green Party, Hon.Ntezimana Jean Claude, akaba na kandida Depite w’iri shyaka yashimangiye ko hari byinshi bakoreye ubuvugizi birakorwa ariko ngo kuri iyi nshuro nibagirirwa icyizere bakayobora igihugu bazakora ibishoboka byose muganga azamurirwe umushara.
Yagize ati: "Ishyaka Green Party twakoze byinshi cyane birakorwa ariko turagira ngo muzaduhe amajwi n’ibindi tuzabikorere ubuvugizi; icyo dushize imbere muramutse mutugiriye icyizere, tuzahindura imibereho ya muganga; tumuzamurire umushahara kuko twavugiye abarimu, abasirikari n’abapolisi ndetse twatanze n’igitekerezo mu nteko cy’uko abana bajya barira ku ishuri, ibyo byarakozwe ubu abana ntibagisiba ishuri kubera ko Green Party yatanze icyo gitekerezo kandi cyagezweho."
Kandida Depite Gahamanyi Isaie nawe yaje yunze mu rya mugenzi we Ntezimana, yagarutse ku byo bakoze ndetse nibyo bateganya kuzakora mu gihe baramuka bagiriwe icyizere.
Yibukije abaturage b’i Nyanza ko batanze igitekerezo ku mikoreshereze y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de sante), aho ngo mbere umuturage yamaraga ukwezi atemerewe kuyivurizaho kandi yarayishyuye, ngo ibyo byose ni Green Party yatanze icyo gitekerezo birahinduka.
Dr Frank Habineza yavuze ko 70% y’ibyo bari biyemeje gukora bashoboye kubigeraho, ndetse ngo abaturage nibongera kubatora hazakorwa byinshi birimo no kongeza muganga umushahara.
Yagize ati: "Ibyo twari twiyemeje gukora 70% twarabikoze, twakoze ubuvugizi ku barimu bongezwa umushahara, abana basigaye bafatira amafunguro ku ishuri kubera Green Party, nitwe twakoze ubuvugizi ku bwisungane mu kwivuza. Kera wamaraga ukwezi warishyuye ariko utemerewe kwivuza ibyo twakoze ubuvugizi birakemuka ubu ugura (Mutuel de sante )ugahita utangira kwivuza."
Yakomeje agira ati: "Turashaka ko ibitarakozwe byazakorwa mu gihe mwaramuka mutugiriye icyizere, twakoze byinshi hari abo twavugiye bongezwa imishahara nkuko bagenzi banjye bagiye babigarukaho, abaganga nabo bakwiye kongezwa umushahara, sindi bubigarukeho kuko 70% y’ibyo twari twiyemeje gukora byarakozwe, muzatore kuri Kagoma mubone ibisubizo byiza bibanogeye."
Mu bindi yagarutseho ni uko imipaka itagakwiye gufungwa, ahubwo igakomeza ikaba nyabagendwa kugira ngo abaturage bakomeze bahahirane, ubuzima bukomeze ndetse ngo ishyaka Green Party riramutse ritowe bazashyiraho ikigenga mpuzamahanga kizajya gifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko no mu bindi bihugu ibyo byagiye bikorwa kandi ayo mafaranga yazajya akora ibikorwa byinshi.
Ibikorwa byo kwiyamamaza ku munsi wa karindwi bizakomereza mu turere twa Ruhango na Gisagara tariki ya 28 kamena 2024.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje


























