Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Nyaruguru: Abakora muri VUP mu murenge wa Muganza ntibarasobanukirwa iby’amafaranga bakatwa ajya muri Ejo Heza

Tuesday 14 December 2021
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Muganza bavuga ko batarasobanukirwa iby’amafaranga batanga babwiwe ko agiye muri Gahunda ya Ejo ya Ejo Heza ariko bakibaza igihe bazayabonera cyane ko iyo bagiye kubikuza ayo bakorera muri VUP batabwirwa ayo bagezemo muri Ejo Heza, baheruka babasinyira ko bayatanze gusa.

Ibi babibwiye itangazamakuru ubwo binubiraga uburyo batanga ibihumbi bigera muri bitatu (3000) kuri buri kenzeni bagiye guhemberwa ariko bakavuga ko ayo muri Ejo Heza batarayahabwa, ikintu kigaragaza ko batarasobanukirwa ubwizigame bw’izabukuru no kwizigamira kuri konte.

Ikindi bibaza ngo ni uko bakatwa amafaranga 3000 frw ariko iyo babajije mu yindi mirenge bumba batanga igihumbi (1000frw) cyangwa magatanu (500frw).

Ngayabahiga Emmanuel yagize ati "Iyo twakoze imirimo badukata amafaranga bakatubwira ko agiye muri gahunda ya Ejo Heza ariko twagera kuri SACCO ntitubone ayo mafaranga, turashaka kumenya imikorere y’iyi gahunda."

Nyamwenda Boniface nawe agira ati "Amafaranga bamaze kunkata sinyazi rwose, muzadufashe mudusobanurire ibijyanye n’aya mafaranga, rwose turi mu rujijo."

Aba baturage bakomeza bavuga ko bafitemo amadizeni arenga na makumyabiri bakoze ariko iyo babajije ayo mafaranga bakatwa, babwirwa ko ari muri Ejo Heza.

Bakomeza bavuga ko nibura bajya bahabwa ubutumwa bugufi (message) bwa telephone bubereka ubwizigame bagejejeyo bityo bakamenya uburyo babikurikurana.

Babivuga muricaya magambo, bati "Ejo heza sinzi icyo ari cyo, ubu sinzi n’aho amafaranga yanjye ari; njye mbona ikiza babanza kudusobanurira kuruta uko bakomeza kujya badukuraho ayo mafaranga tutazi umubare dufiteyo, dore bajya badusinyira muri aka gatabo ariko twayabaza tukayabura."

Ni iki ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo?

Umuhuzabikorwa wa Ejo heza mu karere ka Nyaruguru, Rukemampunzi Jean Baptiste avuga ko hari abaturage batarasobanukirwa byimbitse iyi gahunda yo kwizigamira izabukuru yiswe "Ejo heza" ndetse avuga ko bagiye gukora ubukangurambaga buzafasha kumeya neza iyi gahunda ya leta.

Yagize ati "Kujya muri Ejo Heza ni gahunda yashyizweho kugira ngo ifashe abaturage kwizigamire amafaranga azabafasha mu zabukuru (pansion) itangira itangwa kuva mu myaka 55, ikindi abantu batarasobanukirwa ni ukubitsa muri bank cyangwa kwizigama; aho niho batarasobanukirwa, aya mafaranga bayahabwa bageze mu zabukuru."

Akomeza avuga ko kuri ubu agiye kwimanukira mu mirenge abegere, abasobanurire kugira ngo bagire uburengenzira bwabo.

Agira ati "Ubutumwa twabaha ni uko tugiye gukora ubukangurambaga, tubegere bamenye ibisabwa byose kugira ngo bave mu rujijo."

Gahunda ya Ejo Heza ni gahunda ya Leta imaze imyaka igera muri itatu (3) ishyizweho, yatangiye kuva mu 2018, igamije gufasha abaturage kwizigamira amafaranga azabafasha bageze mu zabukuru.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru