Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Nyaruguru: Bamwe mu bagore baritinyutse bagira ijambo mu nzego zifata ibyemezo

Sunday 5 December 2021
    Yasomwe na

Jean claude Ndayambaje

Bamwe mu bagore bo mu mirenge y’akarere ka Nyaruguru bashimangira ko hari aho bavuye n’aho bageze mu rwego rwo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu miryango yabo no mu nzego zifata ibyemezo, bahamya ko byavuye mu bukangurambaga bahabwa n’Impuzamiryango Pro-femmes twese hamwe yagiriye muri tumwe mu turere two mu ntara y’Amajyepfo.

Hambere mu mateka y’u Rwanda, hashingiwe ku muco, umugore ntiyagiraga ijambo mu ruhane cyangwa se mu nteko y’abaturage ariko ubu asigaye ayobora inama, agapanga ibikorwa bitandukanye biteza imbere umuryango ubusanzwe byari bizwi ko umugabo ariwe ubitekereza, rimwe na rimwe ibivuzwe byose umugore akabyemera. Imyumvire n’amateka byakomeje guhinduka, ubu abagore bakomeje gushima Leta y’Ubumwe yabahaye ubushobozi bwo kumva ko basobanutse kandi ntacyo umugabo yakora cyananira umugore.

Uwitonze Francine, ni Umukuru w’Umudugu wa Ndaro mu Kagari ka Ruhinga, mu Murenge wa Nyabimata ho mu karere ka Nyaruguru, aravuga ko mbere yumvaga adashobora kuyobora umudugu ari umugore ariko nyuma yo gutinyuka binyuze mu nyigisho yagiye ahabwa byamuhaye imbaraga zo guhaguruka, ubu yisanzura mu nteko y’abaturage ayiyoboye.

Agira ati "Nyuma y’inyigisho twahawe na Pro-Femmes Twese Hamwe abagore tumaze kwitinyuka, ubu nsigaye ndemesha inteko y’abaturage nta gihunga kandi abagabo nabo basigaye batwubaha bitandukanye na mbere tutarasobanukirwa agaciro kacu."

Uwitonze akomeza avuga ko hambere abagore bakubitwaga bakabihisha, bagahorana amakimbirane mu ngo ariko ubu imiryango ibanye neza kandi igifite ibibazo bazakomeza kuyiba hafi.

Ati "Tuzakomeza twigishe kuko nanjye ndi mu batsinzi (Champions) bafite inshingano zo kwegera iyi miryango ibamo umwuka utari mwiza ikongera igasubirana, ikabana mu mahoro.

Mukanyiragena Gloriose, ni Umujyanama mu kagali ka Kabere mu murenge wa Nyabimata, avuga ko mbere abagore bitinyaga cyane bikabije, ku buryo bategerezaga ko abagabo ari bo babagurira igitenge, abagabo ari bo baba ba Gitifu, abagabo ari bo baba ba mudugudu ariko nyuma byaje guhinduka.

Agira ati "Abagore bose ubungubu bari mu nzego, barahaguruka bakavuga, mbere twari dufite imyumvire iri hasi, ukabona muri Njyanama harimo abagore nka batandatu mu murenge wose ariko uyu munsi twaratinyutse."

Ku ruhande rw’abagabo, Nshimiyimana Fidel, avuga ko uburinganire n’ubwuzuzanye bimaze kugera ku rwego rushimishije cyane ko mbere abari mu nzego zifata ibyemezo bari abagabo gusa ariko kuba n’abagore baraje muri komite nyobozi bigaraza ko bashyize hamwe.

Ati "Mbere wabonaga abagore bitinya, ukabona abagabo nibo bari imbere, bati nta mugore uvuga ijambo umugabo ahari, bigatera ipfunwe. Ikindi kera hari igihe mwayoboraga muri igitsina gabo gusa abagore bagatinya kugira ibyo bakubwira nk’ibitekerezo byabo ariko ubu rwose batanga ibitekerezo bigamije kubaka, mbese bimeze neza."

Muri rusange abagore bo ako karere bavuga ko inyigisho bahawe na Pro-Femmes Twese Hamwe zitarabegeraho ngo bahugurwe, berekwe uruhare rwabo mu buyobozi byari nk’inzozi kuri bo mu miyoborere ndetse n’ubwuzuzanye bwo kwimakaza iterambere ry’umugore agahabwa agaciro ko kugira ijambo mu bandi.

Umuyobozi mukuru w’Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, Kanakuze Jeanne d’Arc, yasabye uruhare rwa buri wese by’umwihariko itangazamakuru mu gukomeza gushyigikira urwego abagore bamaze kugeraho .

Agira ati" Kuba abagore bari mu nzego zifata ibyemezo birashimishije ariko ntibiragera ku rwego rwiza; dushyigikire abagore buri wese abigire ibye nibwo tuzubaka umuryango nyarwanda ubereye Igihugu.

By’umwihariko itangazamakuru nimudufashe, mukore ubukangurambaga kugira ngo tuzarandure ihohoterwa ryibasira ahanini abagore n’abana hanyuma uburinganire n’iterambere ry’umuryango biganze mu muryango uzira amakimbirane ."

Iyi mpuzamiryango ivuga ko ifite intego yo kwimakaza iterambere ry’umugore umuco w’amahoro n’ubworoherane, ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore mu nzego zose.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru