Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Nyiraguhirwa Florida wo mu Kagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Musanze wari usanzwe aba muri nyakatsi arashimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wagaruye umuco w’ubutore mu Banyarwanda, none urubyiruko rukaba rwamwubakiye ubu akaba atazongera kurara anyagirwa.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Werurwe 2022, ubwo hatangizwa ibikorwa by’urugerero icyiciro cya cyenda cy’inkomezabigwi rugizwe n’abanyeshuri barangije ayisumbuye umwaka ushyize ku rwego rw’intara y’amajyaruguru rwatangirijwe mu karere ka Musanze, umurenge wa Musanze aho basabwe kuzaba bandebereho bashyira mu bikorwa bazigisha abandi.
Nyakatsi Nyiraguhirwa n’umuryango we babagamo
Ku ikubitiro uru rubyiruko rwahise rwubakira umuryango wa Nyiraguhirwa Florida na Mpiranya Emmanuel bari bmaze igihe batuye mu nzu y’ibyatsi ndetse bavuze banezerewe cyane cyane , ko bararaga imvura ibanyagira, baboneraho gushimira Perezida Kagame.
Nyiraguhirwa yagize ati "Ndishimye cyane, ndashimira Perezida Kagame umvanye muri iyi Nyakatsi nraraga nyagirwa, abana imvura yagwa nkababundikira, mumushimire."
Ku ruhande rw’abaturanyi buyu muryango bo bafite impungenge ko Mpiranya Emmanuel umugabo wa Nyiraguhirwa Florida azasenya iyi nzu, agasubira kujya kubaka Nyakatsi kuko asa n’umuntu wasaritswe n’ibiyobyabwenge.
Nkurunziza Foustin yagize ati "Yigize ikihebe, yigira ikirara akajya arara muri Nyakatsi, nibyo baramwubakiye ariko ashobora kuzongera kuza akayisenya, cyokoze aba arimo kubangamira umugore n’abana kuko bararaga banyagirwa ariko ubu tuzamucunga ku buryo atazayisenya nubwo ajya yigira umusazi."
Bamwe mu banyeshuri batangiye urugerero batangarije mamaurwagasabo ko bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bahigiye kuzakora ku rugerero, birimo kubakira abaturage ubwiherero 22, ubwiherero buzasanwa ni 80 no gukora indi mirimo itandukanye iteza abaturage imbere.
Uzayishaka Jeanine yagize ati "Natwe nk’urubyiruko tugiye gukora ibikorwa bitandukanye muri ibi byumweru 11 byose tuzamara ku rugerero, tuzubakira abaturage ubwiherero, dukore uturima tw’igikoni n’ibindi bikorwa bitandukanye, kandi mwabibonye ko twatangiye twubakira uyu muturage wari utuye mu nzu y’ibyatsi."
Umuyobozi Nshingwabikorwa muri Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda, Kayirangwa Anitha, yasabye uru rubyiruko rwatangiye urugerero ko rugomba kuzashyira mu bikorwa ibyo rwahize ndetse yabibukije ko urugerero ruhura n’amateka y’igihugu.
Yagize ati "Mutangiye urugerero kandi ndasaba ko muzashyira mu bikorwa ibyo mwahigiye gukora, cyane ko burya urugerero rufitanye isano n’amateka y’igihugu cyacu, muzakore ibikorwa byiza byubaka umuryango Nyarwanda."
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, watangije uru rugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya cyenda, yasabye urubyiruko kuzakora ibikorwa bifitiye igihugu akamaro n’umuryango nyarwanda .
Minisitiri yagize ati "Muzakora ibikorwa bifitiye Igihugu akamaro birimo gushishikariza abaturage kwikingiza Covid-19 , kurwanya imirire mibi mu bana, kwigisha abaturage bakareka inzoga z’inkorano zibangiriza ubuzima, kuzana impinduka no mu miryango bavukamo babigisha uburyo bw’imibanire, kubaka umuco wo kwitanga, Gushishikariza abaturage kwitabira gahunda za Leta zirimo Ejo Heza, Mituweri, ndetse no
Kuzatanga umusanzu no mu gutoza abantu umuco w’isuku."
Minisitiri Gatabazi akomeza agira ati " Mugomba kuba intangarugero ndetse mukaba Nkore neza bandebereho, cyane ko burya urugerero ari ifumbire y’ubwenge , utagiye ku rugerero aragwingira."
Minisitiri Gatabazi nawe yateye icyondo asubiranya inzu yubakiwe Nyiraguhirwa n’umuryango we
Urubyiruko rumaze kubakira Nyiraguhirwa rwasenye inzu ya nyakatsi yabagamo rumutuza mu nzu nzima.
Nyakatsi yabagamo


















