Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Nyuma yo kweguzwa Perezida Peru yasabye ubuhungiro

Friday 9 December 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Mexique yatangiye ibiganiro n’inzego z’ubuyobozi bwa Peru ku birebena n’ubusabe bw’uwahoze ari Perezida wa Peru, Pedro Castillo ushaka ubuhungiro nyuma yo kweguzwa.

Ambasaderi wa Mexique muri Peru yabonanya na Castillo aho afungiye nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marcelo Ebrand yabitangaje.

Castillo yatawe muri yombi nyuma yo kugerageza gusesa Inteko Ishinga Amategeko ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

Ebrard yagaragaje inyandiko y’ubusabwe bwa Castillo ushaka ubuhungiro, yanditswe n’umunyamatageko we, wavuze ko umukiliya we ashobora guhura n’ingaruka zikomeye aramutse agumye muri Peru dore ko ashinjwa ibyaha bidafite ishingiro nk’uko inkuru ya France23 ibivuga.

Dina Boluarte w’imyaka 60 ni we wahise arahizwa nka Perezida mushya wa Peru uzategeka kugeza mu 2026 ari nacyo gihe Castillo yari asigaje ngo manda ye irangire. Yari asanzwe ari Visi Perezida akaba ari we mugore uyoboye iki gihugu bwa mbere.

Castillo yagiye kuri televiziyo ku wa Gatatu atangaza ko ashyizeho ibihe bidasanzwe mu gihugu. Yavuze ko agiye gusesa Inteko Ishinga Amategeko yari yiganjemo abatavuga rumwe na we, biteza akavuyo ndetse benshi mu bagize Guverinoma ye batangira kwegura.

Urukiko rurengera Itegeko Nshinga narwo rwahise rubyinjiramo, rugaragaza ko ibyo Castillo ashaka gukora ari uguhirika ubutegetsi. Igisirikare na Polisi ya Peru byahise bisohora itangazo bigaragaza ko bishyigikiye iyubahirizwa ry’Itegeko Nshinga.

Amakuru dukesha Igihe avuga ko, Castillo yashatse gusesa Inteko Ishinga Amategeko mu gihe nayo yari igiye guterana ngo yige ku kumweguza, bikaba byari ubwa gatatu ishaka kumweguza kuva yajya ku butegetsi muri Nyakanga 2021.

Hashize iminsi Peru iri mu bibazo bya politiki aho abakuru b’igihugu batandukanye bagiye beguzwa batamaze kabiri. Nko mu 2020 hari igihe icyo gihugu cyagize ba Perezida batatu mu minsi itanu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru