Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Perezida Kagame yaburiye Ingabire Victoire ko atitonze yasubira muri gereza

Wednesday 19 September 2018
    Yasomwe na

Perezida Kagame yakomoje ku irekurwa rya Ingabire Victoire na Kizito Mihigo, avuga ko ari impuhwe zigamije gukemura ibibazo, kuko iyo bitaza kuba gutyo hari abantu benshi bishingiye ku kuri, baba bakiri muri gereza.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yakiraga indahiro z’abadepite bashya kuri uyu wa Gatatu.

Perezida Kagame yavuze ko abarekuwe byari mu nyungu z’igihugu, ariko aburira abarekuwe cyane Ingabire Victoire, nyuma yo kurekurwa wavuze ko nta mbabazi yasabye.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu buryo u Rwanda rukora, rugira n’impuhwe zo gushaka gukemura ibibazo.

Ati “Mu buryo bwo gukemura ibibazo byacu, tugiramo n’impuhwe ariko zitari impuhwe zo gushaka gutanga impuhwe, impuhwe zo gukemura ibibazo; none se iyo bitaza kuba gutyo, ubu tuba dufite abantu bangahe bishingiye ku kuri bicaye muri gereza?”

“Tuba tugifite amagana n’ibihumbi bicayemo kubera ko niho bakwiriye kuba bari. Ariko twe kubera inyungu zo kubaka igihugu cyacu tukavuga ngo ariko ntabwo ariko iteka twabigenza.”

Yavuze ko muri izo mpuhwe, habaho gushakisha n’uwabaye umunyabyaha hakarebwa ubundi buryo yakubakwa agatanga umusanzu we mu iterambere ry’igihugu.

Aha ni ho yahereye avuga kuri Ingabire Victoire warekuwe amaze guhabwa imbabazi ariko yagera hanze akavuga ko atigeze azaka.

Ati “Ukajya kubona abantu ngo njye ntabwo nasabye imbabazi, njye ntabwo nasaba imbabazi. Buriya baturekuye kubera igitutu, igitutu hano? Ukomeje kubigenderaho, urajya kwisanga wasubiyemo.”

“Niba ari ubuhamya bushakwa kugira ngo tukwereke ko igitutu atari cyo gikora, hakora gutekereza neza, urisanga wasubiyemo cyangwa se urisanga wasubiye hanze kujya kuzererera kuko nta kindi uzakorayo.”

Yakomeje agira ati “Uru Rwanda mureba, aho rwavuye, twavanyemo amasomo atuma abantu batadukanda ngo dukandike. Rero, uwashaka yacisha make.”

Yasabye buri wese kugira umutima wo gukorana n’abandi neza kuko aricyo kigezweho hose ku Isi bitandukanye na politiki yari igamije gusa n’itamika abandi.

Ati “Gushakisha inyungu za buri wese nibyo byonyine bisigaye naho ibindi nkurusha ibi, ngomba kugutamika ibyo nshaka ukabimira, ntabwo ibyo bigikora. Cyane cyane twe twamize byinshi.”

Ingabire yarekuwe asigaje imyaka irindwi ku gifungo cy’imyaka 15 yakatiwe mu Ukuboza 2013, amaze guhamwa n’ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Ageze hanze, ntiyashatse kwerura ku mbabazi yahawe cyangwa ngo asobanure neza ko yazisabye n’icyo yazisabiye.

Mu kiganiro na BBC yavuze ko “usaba imbabazi ku cyaha wakoze ” kandi “nta rukiko nigeze nemerera ko nakoze icyaha, nta n’ubuyobozi bw’igihugu nigeze nemerera ko nakoze icyaha icyo aricyo cyose cyagombaga kumfungisha”.

Gusa nubwo avuga gutya, hari ibaruwa yandikiye Perezida Kagame ku wa 6 Ugushyingo 2011 mu gihe cy’urubanza n’indi yo muri uyu mwaka.

Iyo mu 2011 hari aho igira iti “Nyakubahwa Muyobozi Mukuru w’Igihugu cyacu, ari mwe ku giti cyanyu, ari n’umunyarwanda uwo ari we wese waba warakomerekejwe k’umutima n’imvugo cyangwa inyandiko zanjye, mbisabiye imbabazi.”

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru