Friday . 10 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

OTAN: Ntitwahamya ko Iran ifite Missiles zarasa mu bulayi

Monday 23 March 2026
    Yasomwe na

Umunyamabanga mukuru w’umuryango wo gutabarana w’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) avuga ko uwo muryango urimo “gusuzuma” ibyavuzwe na Israel ko ubu Irani ifite ibisasu bya misile bishobora kurasa bikageza mu mirwa mikuru y’ibihugu by’i Burayi ku ntera ya kilometero 4000.

Ku wa gatandatu, ingabo za Israel (IDF) zavuze ko Irani ubu ifite misile zishobora kugeza i “London, Paris cyangwa Berlin”.


Igisirikari cya Israel cyatangaje ko Iran ishobora kurasa mu burayi.

Umunyamabanga mukuru wa OTAN, Mark Rutte, mu kiganiro Face the Nation cy’igitangazamakuru CBS cyo muri Amerika, ku cyumweru, yavuze ko OTAN “ntishobora kubyemeza kuri ubu” – ariko yongeraho ko igihe byaba byemejwe ko ari ukuri byaba ari “gihamya yindi ko ibyo perezida [w’Amerika] arimo gukora (...) ari ingenzi cyane”.

Yagize ati: “Ibyo tuzi neza ni uko [Irani] bari hafi cyane yo kugira ubwo bushobozi”, ariko yongeraho ko “niba ibi ari ko bimeze ku kigo cya gisirikare cy’Ubwongereza, Diego Garcia, turacyarimo kubisuzuma.”

Ariko niba ari ukuri, “bivuze ko baba bafite ubwo bushobozi. Niba atari ukuri, turabizi ko bari hafi cyane yo kugira ubwo bushobozi”.

Ivomo:BBC

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru