Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu butumwa bwa MONUSCO zirateganya kongera kujya gukorera mu mujyi wa Uvira, bikazagenda bikorwa mu byiciro. Ibi byatangajwe na Jean-Pierre Lacroix, umunyamabanga mukuru wungirije wa ONU ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro, uri mu ruzinduko muri iki gihugu.
Nk’uko yabitangarije Radio RFI, mbere yo kohereza abasirikare ku butaka hazabanza gukoreshwa indege zizajya zikora ubutasi ziturutse i Goma, kugira ngo harebwe uko umutekano wifashe muri Uvira. MONUSCO yari yaravuye mu ntara ya Kivu y’Epfo mu 2024, mu rwego rwa gahunda yo kugenda isoza ubu butumwa bumaze igihe kinini bwongerwa manda buri mwaka.
Mu nshingano nshya MONUSCO yahawe harimo kugenzura iyubahirizwa ry’amasezerano yo guhagarika imirwano hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa M23, kandi Lacroix yavuze ko kugaruka i Uvira biri mu rwego rwo gushyigikira iyo gahunda.
Uyu muyobozi, nyuma yo kuva i Kinshasa, ategerejwe no gusura ibirindiro bya MONUSCO i Beni muri Kivu ya Ruguru. Yagaragaje ko hari impungenge ku mutekano w’indege na kajugujugu z’ubu butumwa, bityo ko hakenewe icyizere cy’uko zizarindwa neza.
RFI ivuga ko indege zizajya zikorwa ubutasi zizahagurukira i Goma, agace kari kugenzurwa na AFC/M23, ariko kugeza ubu ikibuga cy’indege cya Goma kiracyafunze, bikaba bitaramenyekana niba M23 izemerera izi ngabo za ONU kugikoresha.
Nyuma y’icyiciro cy’ubutasi, abasirikare ba ONU bazatangira gusubira i Uvira, babanje kuba bake, nyuma bakaziyongera. Lacroix yashimangiye ko izi ngabo zitazifashisha ingufu mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington cyangwa aya Doha, ahubwo ko inzira ya dipolomasi ari yo ikwiye gushyirwa imbere kugira ngo ayo masezerano yubahirizwe.
Chadadi Habimana



















