Itangazamakuru rya Leta y’u Bushinwa ryatangaje ko abantu 11 bo mu muryango w’abahezanguni uzwi cyane mu bikorwa by’uburiganya bwo kuri murandasi bishwe, nyuma yo guhamywa ibyaha bikomeye byakorewe muri Myanmar, hafi y’umupaka w’amajyaruguru w’u Bushinwa.
Urukiko rwo mu ntara ya Zhejiang rwari rwarakatiye aba bantu igihano cy’urupfu muri Nzeri 2025, rubashinja ibyaha birimo kwica, gufunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, uburiganya bukomeye, ndetse no kuyobora imiyoboro y’imikino y’urusimbi itemewe.
Aba bagize umuryango wa Ming, wari warigaruriye umujyi wa Laukkaing muri Myanmar, ahari hafi cyane y’umupaka w’u Bushinwa. Muri icyo gihe, uwo mujyi wari usanzwe ukennye wahindutse indiri y’inzu z’urusimbi (casino) n’ibikorwa by’uburaya bukabije.
Ubutegetsi bw’uyu muryango w’iterabwoba bwatangiye gusenyuka mu 2023, ubwo abagize uyu muryango bafatwaga bagashyikirizwa u Bushinwa n’imitwe yitwaje intwaro ishingiye ku moko, yari yarafashe Laukkaing mu ntambara yarwanaga n’ingabo za Leta ya Myanmar.
Ibyo bigo byabo byakoraga uburiganya bwo gushishikariza abantu bashukishwa kuri murandasi, hakoreshejwe imyirondoro y’impimbano, bakabashora mu gushora imari mu mafaranga y’ikoranabuhanga (crypto) agamije kubambura.
Izi nkuru zakomeje gukongeza uburakari mu buyobozi bw’i Beijing, bwari bumaze igihe busaba Leta ya gisirikare ya Myanmar gufata ingamba zikomeye zo guhashya ayo mashyirahamwe y’abatekamutwe.
Nyuma y’aho intambara hagati y’igisirikare cya Myanmar n’imitwe yitwaje intwaro ishingiye ku moko irushijeho gukara, iyo mitwe yafashe Laukkaing, ihirika burundu ubutegetsi bw’umuryango wa Ming.
Uyu muryango wari mu miryango mike yari yarigaruriye ubukungu n’imiyoborere bya Laukkaing kuva mu ntangiriro z’imyaka ya 2000, nyuma y’uko uwari uwuyoboye yirukanwe na Min Aung Hlaing, ubu uyoboye ubutegetsi bwa gisirikare bwa Myanmar.
Mu myaka yakurikiyeho, ibikorwa byabo byagutse bigera ku buriganya bwo kuri internet, bubakirwa mu nyubako nini zakoreshwaga mu guhohotera abantu ku buryo bukabije, rimwe na rimwe bigateza urupfu. Ibi byagaragajwe n’ubuhamya bw’abantu bari barashimuswe bakaza kubohorwa.
Nk’uko Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bushinwa rwabitangaje, hagati ya 2015 na 2023, ibikorwa by’uburiganya n’imikino y’amafaranga bya Ming byinjije arenga miliyari 10 z’amayuwani. Ubujurire bwabo bwanze kwakirwa muri Ugushyingo 2025.
Urukiko rwemeje ko ibyaha byabo byahitanye Abashinwa 14, abandi benshi bagakomereka. Muri dosiye zose zaburanishijwe, abantu 11 ni bo bakatiwe igihano cy’urupfu, mu gihe abandi barenga 20 bahawe igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’igifungo cya burundu.
Nko mu manza nyinshi zo mu Bushinwa, izi manza zaburanishijwe mu muhezo, nubwo abantu barenga 160 bemerewe kwitabira isomwa ry’ibihano byabo.
Abakatiwe igihano cy’urupfu bemerewe gusezera ku miryango yabo ya hafi mbere yo kwicwa. Umuyobozi w’umuryango wa Ming, Ming Xuechang, bivugwa ko yiyahuye mu 2023 nyuma yo gufungwa.
Abagize aya mashyirahamwe bafashwe bagaragajwe kenshi mu biganiro bya televiziyo ya Leta, bemera ibyaha byabo, ibintu abasesenguzi bavuga ko ari uburyo Leta ikoresha mu guhosha uburakari bw’abaturage no kugaragaza ubushake bwo kurandura burundu imiyoboro y’uburiganya bwo kuri murandasi.
Guhera mu 2023, u Bushinwa bufatanyije na Myanmar byamaze guta muri yombi Abashinwa barenga 57,000 bakekwaho kugira uruhare muri ubwo buriganya.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko uburiganya bwo kuri internet muri Aziya y’Amajyepfo n’Uburasirazuba butwara abari mu bihugu bitandukanye asaga miliyari 43 z’amadolari ya Amerika buri mwaka.
Mu myaka ishize, ibi bikorwa byibasiye cyane Abashinwa ibihumbi, bashimutwa bakagurishwa ku ngufu, bagahatirwa gukora mu bigo by’uburiganya, bashuka abantu bo mu mahanga bakabambura hakoreshejwe mudasobwa.
Mu mwaka ushize kandi, ku mbuga nkoranyambaga zo mu Bushinwa hakwirakwiye inkuru y’umukinnyi wa filime w’Umushinwa, wajyanywe muri Thailand ku kazi ko gukina filime, ariko akaza gushimutwa akajyanwa gukorera ku ngufu mu kigo cy’uburiganya kiri muri Myanmar.
Chadadi Habimana




















