Mu murwa mukuru w’u Rwanda i Kigali, hateraniye Inama Mpuzamahanga ku Mutekano wa Afurika, izwi nka International Security Conference on Africa (ISCA).
Ni inama yahuje abayobozi bakuru, impuguke n’inzobere mu by’umutekano zaturutse hirya no hiryo ku Isi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ISCA yashimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ku bw’uko yitabiriye iyi nama, anaha ikaze abari bayitabiriye bose, abifuriza ibiganiro byubaka kandi bifite akamaro.
Nyakubahwa Moussa Faki, Perezida w’Inama Ngishwanama ya ISCA, nawe yashimiye abateguye iyi nama, agaragaza ko umutekano ugomba gushyirwa ku isonga mu bikorwa bya Afurika, kandi ko umutekano n’iterambere bigenda bifatanye.
Perezida Paul Kagame, mu ijambo rye, yashimiye Moussa Faki ku buyobozi bwe, anashimira abakuru b’ingabo n’abandi bose bitabiriye.
Yashimiye abashyitsi bitabiriye inama, abaha ikaze mu Mujyi wa Kigali, anashimira by’umwihariko abateguye iyi nama.
Mu magambo ye yagize ati: "Ibi bitangirira hano si inama gusa, ni umugambi uhamye wo guhindura uburyo Afurika igaragara ndetse n’uruhare rwayo mu biganiro mpuzamahanga ku mutekano."
Yakomeje avuga ko Afurika igomba kuva ku ruhande igafatanya nk’umufatanyabikorwa ushoboye kandi wizewe. Yagaragaje ko hari intego eshatu z’ingenzi zigomba kwitabwaho arizo;
Kwigira (Ownership): Afurika ntiyagombye kunenga, kwivanga kw’abanyamahanga mu bibazo byayo mu gihe ari yo ibyihamagarira.
Iyi nama yashimangiye ko umutekano wa Afurika ugomba gushingira ku bufatanye, kwishakira ibisubizo no kwigirira icyizere.






























