Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Perezida Biden yashinje Putin gukora ’Jenoside’ muri Ukraine

Wednesday 13 April 2022
    Yasomwe na

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden yise mugenzi we w’Uburusiya Vladmir Putin "Umunyagitugu" ndetse amushinja ku mugaragaro gukora Jenoside muri Ukraine.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri mu ijambo yavugiye muri Leta ya Iowa ku bijyanye n’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje kubura ku isoko mpuzamahanga bigatuma ibiciro bizamuka, mu mvugo ye Biden yagejeje aharenze ah’undi muntu uwo ari we wese wo mu butegetsi bwe yari yarageze mbere yaho mu kuvuga ku bwicanyi bwakorewe abasivile muri Ukraine.

Abategetsi bo muri Amerika hashize igihe bashinja Uburusiya gukora ibyaha byo mu ntambara, ariko kugeza ku munsi wo ku wa kabiri nta n’umwe muri bo wari warigeze yerura ngo yite ubwo bwicanyi "Jenoside".

Mbere, Uburusiya bwahakanye ibirego by’ibyaha byo mu ntambara, buvuga ko ari "amakuru y’ibinyoma".

BBC yanditse ko nyuma y’ijambo rye, Biden yabwiye abanyamakuru ati: "Rwose kuri jyewe bisa nkaho ari Jenoside".

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko ubwicanyi bwakorewe abaturage b’abasivile mu mujyi wa Bucha uri hafi y’umurwa mukuru Kyiv bwatumye mu mahanga henshi haba gushinja Uburusiya ibyaha byo mu ntambara ari "Jenoside ya nyayo".

Abasivile mu mugi wa Bucha barishwe imirambo yuzura imihanda yose

Mbere yaho ku wa kabiri, Perezida Zelensky yavuze ko izindi mva zahambwemo abantu mu kivunge zirimo gutahurwa "hafi buri munsi" mu turere mbere twari twarigaruriwe n’Uburusiya.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru