Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Perezida Doumbouya yasheshe Guverinoma

Tuesday 20 February 2024
    Yasomwe na

Perezida wa Guinea Conakry, Col Mamady Doumbouya yasheshe Guverinoma, ni ukuvuga abaminisitiri, avuga ko baza gushyiraho indi nshya.

Byatangajwe na Perezidansi y’iki gihugu.

Umunyamabanga Mukuru muri Perezidansi ya Guinea Conakry, Amara Camara, ejo kuwa Mbere yatangaje mu buryo butunguranye ko Guverinoma yasheshwe, ariko ntiyavuga impamvu y’iryo seswa.

Mu mashusho yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za Perezidanse ya Guinea, Amara yavuze ko abayobozi barimo abanyamabanga bakuru ba Leta n’abungirije, aribo bazakomeza imirimo yakorwaga n’Abamisitiri kugeza igihe hazagiraho indi Guverinoma nshya.

Guinea Conakry imaze igihe kiyobowe n’abasirikare bahiritse ubutegetsi bwari buriho, kuva mu kwezi kwa Nzeri mu mwaka wa 2021.

Umuryango w’Ubukungu wo mu Karere ka Afurika y’Iburengerazuba (CEDEAO), umaze igihe wotsa igitutu ubutegesti bw’igisirikare usaba ko butegura amatora bidatinze, bugasubizaho ubutegetsi bw’abasivili.

Tariki 22 Ukwakira 2022, impande zombi zemeranyijwe ko inzibacyuho izamara amezi 24 gusa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru