Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Perezida Gnassingbé agiye gukorera mu ngata Lorenzo kunga u Rwanda na DRC

Monday 7 April 2025
    Yasomwe na

Umuryango w’Afurika yunze ubumwe (AU) washyigikiye ko Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé aba umuhuza mu biganiro bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DC) n’u Rwanda, inshingano zari zifitwe na Perezida Lorenzo wa Angola.

Tariki ya 24 Werurwe 2025, nibwoi Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Angola byatangaje ko Perezida João Lourenço atakiri umuhuza mu bibazo bya RDC n’u Rwanda ahubwo agiye gushyira imbaraga muri gahunda zireba umugabane wose aho kwita ku karere kamwe, cyane ko ariwe uyoboye Afurika yunze ubumwe.

Perezida Lourenço yagejeje ku bayobozi b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe dosiye ya mugenzi we Faure Gnassingbé wa Togo, nk’umukandida ku mwanya w’umuhuza, bayisuzuma binyuze mu nama yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga barayishyigikira.

Kugira ngo Faure Gnassingbé atangire izi nshingano bisaba ko Inteko Rusange y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma igomba kumwemeza.

Inama yasuzumiwemo igitekerezo cya Lourenço yahuje abayobozi batandukanye muri Afurika barimo Perezida Mohamed Ghazouani wa Mauritanie, John Dramani Mahama wa Ghana, Visi Perezida w’u Burundi Prosper Bazombanza, Tanzania n’Abayobozi ba Komisiyo ya AU.

AU yiyemeje ko izakomeza gushyira imbaraga mu gushaka ibisubizo birambye ku ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, no guhamagarira impande zose zirebwa n’ikibazo kugira uruhare gushakira hamwe ibisubizo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru