Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Perezida Kagame yaciye amarenga y’impinduka ku ngamba zo kurwanya Coronavirus

Tuesday 2 June 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame avuga ko bigaragara ko u Rwanda hari aho rwari rugeze mu gukumira icyorezo cya COVID19 ariko urujya n’uruza rw’abinjira n’abasohoka bajya muri ibi bihugu bituranyi bakiri imbogamizi ari nayo mpamvu hasabwa gushaka umuti w’iki kibazo.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 31 Gicurasi 2020, ko nyuma y’isesengura ryakozwe hagamijwe gukomeza kurinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19 giterwa na Coronavirus, ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali ndetse na moto zitwara abagenzi bikibujijwe.

Ni mu gihe byari biteganyijwe ko kuri uyu wa 1 Kamena 2020, ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali zisubukurwa ndetse na moto zitwara abagenzi zigasubira mu mirimo yazo hubahirizwa amabwiriza.

Perezida Kagame yavuze ko guhindura ibintu bitagendera ku itariki ahubwo habaho ko inzego zitandukanye zicara zigasuzuma zigendeye ku miterere y’ikibazo bityo hagatangwa umurongo w’icyakorwa.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 1 Kamena 2020, ubwo yari mu muhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bashya binjiye mu myanya itandukanye muri Guverinoma, Inteko Ishinga Amategeko, Ubucamanza n’ahandi.

Umukuru w’igihugu yavuze ko “Ntabwo guhindura ibintu bigendera ku itariki gusa, bigendera ahubwo ku byabaye kugera kuri iyo tariki, iyo bibaye neza ibintu birahinduka ariko iyo hajemo ibindi bishya ugera kuri ya tariki abantu bakicara bagasuzuma.”

“Byatumye tubihagarika ho gato kugira ngo tubanze dusuzume neza ibintu, abantu bagomba kuba bikanze birumvikana, abantu bamaze iminsi bafungiye ahantu iyo bakubwiye bati uyu munsi urasohoka ujye mu buzima busanzwe ya tariki yagera bati ba uretse [….] bashobora no kuguhitana bari mu nzira bagenda.”

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko mu Nama y’Abaminisitiri iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Kamena hazabaho gusuzuma ibigomba babone ubutanga umurongo ukwiye.

Yakomeje agira ati “Hari byinshi byahinduyeho iminsi ibiri ubwo abantu niba ari no gufunga umwuka bawufunge iminsi ibiri nirangira baraza guhumeka neza.”

“Hari ibindi biza guhindurwa ho gato kubera ko hari ibyagiye bivuka kuva igihe twakoreye ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri y’ubushize kugeza uyu munsi bijyanye n’iki cyorezo, bijyanye na bimwe buturuka hanze muziko twe dufite ibibazo byinshi niyo mpamvu n’abayobozi baba bagomba kumenya imiterere y’igihugu cyacu ko bidusaba gukora mu buryo budasanzwe.”

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abenshi mu basanga baranduye Coronavirus, baboneka cyane mu bashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka n’abo bakorana ndetse n’abaturuka hanze y’igihugu batashye.

Perezida Kagame avuga ko “Nubwo twebwe twasaga n’aho ikibazo dufite aho tukigejeje twabonye ko hari ibindi byinjira kubera iyo migendere n’imigenderanire y’urujya n’uruza hanze y’u Rwanda n’ibisohoka hanze y’imipaka bishaka ngo tubanze tubyumve neza uko tubigenza bitaza kutuzanira ikibazo.”

Yakomeje agira ati “Abo byahungabanyije ho gato batwihanganire, birumvikana ibyo tugerageza gukora byose inzego z’igihugu cyacu dufatanyije ni ukugira ngo turebe uko twahangana n’iki cyorezo ariko tugashaka uburyo twasubira mu buzima busanzwe. Ariko turakora ibishoboka byose.”

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 13 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 370 banduye, 256 barayikize mu gihe 113 bakitabwaho n’abaganga naho umwe yitabye Imana.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru