Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Perezida Kagame yagabiye Inyambo Ngweso

Saturday 22 July 2023
    Yasomwe na

Perezida Paul Kagame yagabiye inka z’inyambo Perezida wa Congo-Brazzaville, Deni Sassou Nguesso.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu ubwo abakuru b’ibihugu byombi basuraga urwuri ruherereye i Kibugabuga, kuri uyu wa Gatandatu.

Perezida Sassou Nguesso agabiwe inka na Perezida Kagame nk’igihango n’ikimenyetso cy’ubushuti bwihariye abo bakuru b’Ibihugu byombi bafitanye.

Ni nyuma y’aho ku mugoroba wo ku wa Gatanu Perezida Kagame yanamwabitse umudali w’icyibahiro witwa ‘Agaciro’.

Ni umudali uhabwa Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma, abakuriye Imiryango Mpuzamahanga n’abandi banyacyubahiro bagaragaje ubudashyikirwa mu gikorwa runaka giteza imbere ibyiza rusange, haba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo muri politiki, ubukungu cyangwa ubuzima rusange.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru