Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiriye inama zitandukanye abayobozi bakuru barahiriye inshingano ku mwanya w’abaminisitiri zatuma barushaho gukorera igihugu batanga umusaruro, agaruka no ku bandi bayobozi muri rusange.
Ni inama zitandukanye yagiriye abayobozi kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Kanama 2024, ubwo yakiraga indahiro za ba minisitiri 21 n’abanyamabanga ba leta 9 bagiye muri guverinoma ndetse n’Umukuru w’Urwego rw’imiyoborere RGB, baherutse gushyirwaho bagiye gufasha igihugu kugera ku bikubiye muri Manifesto ya FPR Inkotanyi na Perezida Kagame uherutse gutsinda amatora yi kuyobora igihugu muri Manda y’imyaka 5 iri imbere, 2024-2029.
Perezida Kagame yabanje kwibutsa abatahiye ko gukorera ku rwego bariho n’inshingano bafite ndetse n’izindi nzego bitavuze ko abatagarutsemo bataba birukanwe.
Ati: "Njye nabyita guhindurirwa imirimo, abatagarutse ubwo bahinduriwe imirimo ntabwo ari ukwirukanwa, ubwo igihe cyabo nikigera izagaragara."
Umukuru w’Igihugu yabagiriye inama kugira ngo abayobozi bashya n’abandi bagiye mu zindi nzego, kumva ko iteka iyo impinduka nk’izo zibaye, kuva muri Manda imwe bajya mu yindi, atari nko gufunga, ugafungura gutyo gusa.
Akomeza asobanura: "Ntabwo aribyo. Uko mbyumva ni ukuvuga ngo hari ibyo twakoze ubushize byagenze neza, hari ibitaragenze neza, byose tubishyira hamwe ukabisuzuma ukavuga ngo noneho ubu tugiye gukora iki, dute, ku buryo twarushaho gukora neza."
" Inama nabagira rero ni iyihe, ni ukwisuzuma, wowe ubwawe, udategereje ibyo uzumva mu mvuga mpuzaruhame cyangwa ahandi, ibyo bakuvuga bakunenga cyangwa bagushima; ni byiza kubyumva ariko ninabyiza kubisuzumira mu kwisuzuma wowe ubwawe."
Mu zindi nama yagiriye abayobozi muri rusange, Perezida Kagame yavuze ko bagomba kuva mu muco wo guhora mu nama hakabura igihe cyo gukora ibivuye kuri za nama.
Yagize ati: "Inama muhoramo nayobewe icyo zikemura, buri munsi. Niyo njyewe nshaka abantu barambwira ngo ari mu nama, nashaka undi ngo bari mu nama, uh! nkaba ndetse, mu gitondo. Nakongera ku mugoroba ngo bari mu nama, nti ni iyindi ni yayindi yakimeje, mukora ryari?
Ibyo mugira nu mana mubikora ryari?"
Reka nongere mbagire inama nanone:
"Banza ubitekereze niba ari ngombwa. Niba usanze ari ngombwa wishyire mu mutwe ko ibintu ubikurikiranya utya kandi iyo nama iri butware, niba ari iminota 30 ubigene, uti ntabwo iri burenge. Ari wowe ubyibwira, cyangwa uri ntirenza isaha kandi ntwawemo Niki, ndashakamo iki, abaje mu nama bose ndabavanamo ibitekerezo byabo cyangwa iki, biduhe gufata umwanzuro, birangire."
Perezida Kagame yavuze kandi ko gukora neza, kuzuza inshingano bidasaba kubanza kubisengera babisaba Imana kuko yahaye buri muntu ibyo ashoboye bityo ari nko kugondoza Imana.




















