Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda (RDF) Paul Kagame, yakoze impinduka mu gisirikare cy’igihugu.
Perezida Kagame zimwe mu mpinduka yakoze ni iz’urwego rusanzwe ruzwi nka J2 rwahinduye izina ruba urwego rw’ubutasi rw’igisirikare.
Itangazo riri ku rubuga rwa Ministeri y’ingabo riragaragaza ko Perezida Paul Kagame yanazamuye mu mapeti - Lieutenant Colonel Andrew NYAMVUMBA agirwa Colonel, ahabwa n’inshingano zo kuyobora urwego rw’ubutasi rwa Gisirikare ( Chief of Defence Intelligence (CDI)
Colonel Andrew Nyamvumba yari asanzwe ari umuyobozi w’ishami rishinzwe politiki n’ingamba za guverinoma mu biro by’umukuru w’igihugu(Head Strategy and Policy, Office of the President)
J2 yayoborwaga na Colonel Jeannot Ruhunga wagizwe umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB).
Colonel jeannot Ruhunga yagizwe umuyobozi wa RIB na Perezida Kagame, taliki ya 9 Mata uyu mwaka wa 2017.
Urwego rw’ubutasi rwa gisirikare rusimbuye J2, rukorera ku Kimihurura mu karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali, ahari icyicaro gikuru cy’igisirikare cy’u Rwanda RDF na Ministeri y’ingabo (MINADEF).