Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni i Nairobi muri Kenya nagirana ibiganiro byihariye.
Ni ku nshuro ya Mbere kuva bahurira ku mupaka wa Gatuna/Katuna mu biganiro byakurikiye ubuhuza bwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi umaze igihe urimo agatotsi.
Bahuriye muri Kenya bitabiriye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano yinjiza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Muryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Abinyujije kuri Twitter, Perezida Museveni yavuze ko yahuye na mugenzi we w’u Rwanda.
Ati “Nahuye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, mbere gato y’uko twembi tuba abahamya b’igikorwa cyo gusinya amasezerano ya nyuma yinjiza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri EAC.”
Perezida Kagame na Museveni bahuye mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda watangiye kujya mu buryo, ahanini biturutse ku biganiro Perezida Kagame yagiye agirana n’Umuhungu wa Museveni akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka mu Gisirikare cya UPDF, a Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba.















