Thursday . 23 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Perezida Kagame yahuye na Museveni bongera kuganira

Friday 8 April 2022
    Yasomwe na

Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni i Nairobi muri Kenya nagirana ibiganiro byihariye.

Ni ku nshuro ya Mbere kuva bahurira ku mupaka wa Gatuna/Katuna mu biganiro byakurikiye ubuhuza bwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi umaze igihe urimo agatotsi.

Bahuriye muri Kenya bitabiriye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano yinjiza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Muryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Abinyujije kuri Twitter, Perezida Museveni yavuze ko yahuye na mugenzi we w’u Rwanda.

Ati “Nahuye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, mbere gato y’uko twembi tuba abahamya b’igikorwa cyo gusinya amasezerano ya nyuma yinjiza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri EAC.”

Perezida Kagame na Museveni bahuye mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda watangiye kujya mu buryo, ahanini biturutse ku biganiro Perezida Kagame yagiye agirana n’Umuhungu wa Museveni akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka mu Gisirikare cya UPDF, a Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru