Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Perezida Kagame yakoranye umuganda n’abitabiriye iserukiramuco rya Giants of Africa

Saturday 19 August 2023
    Yasomwe na

Perezida Kagame yifatanyije n’urubyiruko n’abandi bitabiriye umuganda Rusange udasanzwe wahujwe n’umunsi usoza Iserukiramuco rya Giants of Africa rimaze iminsi ribera i Kigali.

Ni umuganda wabaye kuri uyu wa Gatandatu ubera mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Karama uri ahazwi nka Norvège mu Murenge wa Kigali, mu karere ka Nyarugenge.

Perezida Kagame yari kumwe na Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors imenyereye kwitabira Champiyona ya Basket muri Amerika NBA, Masai Ujiri na Minisitiri wa Siporo, hamwe na minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyagaju n’abandi bayobozi muri Guverinoma hamwe kandi n’Umuyobozi w’Umujyiw a Kigali, Pudence Rubingisa n’urundi rubyiruko rwiganjemo abakunze kwisanga muri uyu mukino.

Wari Umuganda wo kubaka umuhanda uhuza abaturage bo muri aka gace. Ni umwe mu mihanda ikorwa n’abaturage, baba barakusanyije ubushobozi kugira ngo bawiyubakire hanyuma umujyi wa Kigali ukabongerera ubushobozi busigaye.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence yavuze ko iyi ari imwe mu nzira Abanyarwanda bahisemo yo kwishakamo ibisubizo, aho abaturage bishakamo ubushobozi bwo kubaka umuhanda noneho bagatanga 30% by’ikiguzi cyawo, ubuyobozi bukabafasha ibisigaye.

Ati “Ni imwe muri gahunda z’Abanyarwanda zo kwishakamo ibisubizo, aho babona ko bakeneye igikorwaremezo, mu gihe igihugu kitarabona ubushobozi, bo bakabwishakamo, bakiyubakira uwo muhanda.”

Abanyamahanga bitabiriye uyu muganda bagaragaje ko bishimiye kugira uruhare mu kubaka igihugu ndetse no gushyigikira imwe muri gahunda zihariye z’Abanyarwanda zo kwishakamo ibisubizo.

Muri rusange uyu muganda witabiriwe n’urubyiruko 260 rwaturutse mu bihugu 16 rwitabiriye Iserukiramuco rya Giants of Africa, riteganyijwe gusozwa kuri uyu wa Gatandatu mu gitaramo kiritabirwa n’abahanzi rurangiranwa muri Afurika barimo Davido, Tiwa Savage, Tyla ndetse na Bruce Melodie.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru