Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda n’abaturarwanda kutirara mu ngamba zo gukomeza guhangana no gutsinda icyorezo cya COVID-19 mu binjira mu minsi mikuru basoza umwaka ndetse batangira umushya wa 2022.
Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ukuboza 2021, mu butumwa yatanze nyuma yo kwakira indahiro ya Minisitiri mushya w’Umutekano, Alfred Gasana, avuga ko mu gihe Abanyarwanda binjira mu bihe bisoza umwaka no gutangira umushya, ari umwanya wo kwitwararika ako kwirarara, ngo hato badaha urwaho icyorezo cya COVID-19.
Yagize ati "Ubwo ndavuga izi ngorane tugenda duhura nazo za Covid-19 nubwo tumaze kugera ku byiza mu buryo bwo kuyirwanya no gukingira abantu benshi, no kugabanya umubare w’abayirwara. Ku isi yose niko bimeze, bikomeza kwiyongera. Twarushaho ingamba zo kwirinda tukajya mu minsi mikuru neza. Abantu iyo bahuye ari benshi bakanezerwa hari ubwo bivamo kunanirwa kwirinda uko bikwiye.”
Umukuru w’igihugu yavuze ko muri rusanga abantu bizera ko umwaka utaha uzarushaho kuba mwiza kurusha ugana ku musozo ndetse n’uwawubanjirije, nk’imyaka yagaragayemo icyorezo kigishegeshe isi muri rusange.
Perezida Kagame avuze ibi mu gihe mu bihugu byakingiye abantu benshi, nk’Ubwongereza, imibare y’abandura coronavirus ikomeje kuzamuka cyane kubera Coronavirus nshya yihinduranyie ya Omicron, ku buryo ari ubutumwa buburira n’ibindi bihugu ko bishobora kuba, dore ko mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2021 ubwo abaturarwanda bari basoje iminsi mikuru, Umujyi wa Kigali wahise ushyirwa muri guma mu rugo kubera ubwandu bwari bwatumbagiye cyane.

















