Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Perezida Kagame yashyizeho abajyanama 6 muri Njyanama ya Kigali

Wednesday 21 August 2024
    Yasomwe na

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abajyanama batandatu mu bazaba bagize Inama.Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Ni umubare w’Abajyanama ashyiraho, yemererwa n’itegeko no 22/07/2019 rigenga umujyi wa Kigali, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 11.

Gusa mu itangazo rishishikariza abashaka gutanga kandidature mu kujya muri njyanama y’umujyi wa Kigali hasobanuwe kenshi ko abajyanama 6 ari bo baturuka mu turere 3 tugize umujyi wa Kigali, ni ukuvuga umugabo n’umugore muri buri karere ndetse n’abajyanama batanu bashyirwaho na perezida wa Repubulika, mu gihe kuri iyi nshuro atanze 6.

Kugeza ubu abajyana b’Umujyi wa Kigali bari bataratorwa, nyuma yuko Komisiyo y’igihugu y’amatora itangaje ko tariki ya 16 Kanama hagiye kuba amatora yo gushaka abajyanama babiri muri buri karere muri dutatu tugize umujyi wa kigali ariko ku munsi w’amatora igikorwa ntikibe gusa hatangwa itangazo riyasubika.

Haje kumenyekana ko bishobora kuba byari bibusanye n’uko ibikorwa byo gutora Njyanama y’umugi byari gukurikirana, kuko hari kubanza kuboneka abajyanama batanzwe n’Umukuru w’igihugu hakabona gushakwa nyuma n’abahagararira uturere tugize kigali, batorwa mu baturutse mu mirenge.

Mu bajyana 6 Perezida yatanze harimo n’uwahoze ari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Bwana Dusengiyumva Samuel, ingingo ishobora kumuha amahirwe yo kongera kuyobora umujyi mu gihe inteko itora nayo yamugirira icyizere nk’icyo umukuru w’igihugu yongeye kumugirira.

Abajyanama batanzwe na Perezida Kagame

Fulgence Dusabimana
Marie Grace Nishimwe
Flavia Gwiza

Kajenjeri Mugenzi

Jack Ngarambe

Biteganyijwe ko mu gihe abajyanama 11 bagize inama njyanama y’umujyi wa Kigali bazaba babonetse bazitoramo bureau y’inama njyanama na Komite nyobozi y’umujyi wa Kigali bityo hakongera kumenyekana umuyobozi n’abamwungirije mu mujyo wa Kigali.

Samuel Mutungirehe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru