Saturday . 20 September 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 13 September » Nyabihu: Leta yatuje abatishoboye mu nzu zituzuye – read more
  • 13 September » Rayon Sports iheruka gutsindwa umukino ufungura shampiyona muri 2012. – read more
  • 12 September » Perezida Kagame ari i Doha muri Qatar – read more
  • 12 September » Ikipe ya Gorilla yatangiye shampiyona yibikaho amanota atatu – read more
  • 12 September » Nyaruguru: Icyayi cyaho kiri mu byinjiriza u Rwanda agatubutse – read more

Perezida Kagame yatanze gasopo ku bwicanyi bukorerwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Thursday 12 December 2024
    Yasomwe na

Perezida Kagame yatangaje ko ubutabera bugomba gukora akazi kabwo bugahararika ubwicanyi buri gukorerwa abarokotse Jenoside bumaze iminsi bukorwa hirya no hino, ateguza ko amategeko nadakora akazi kayo hazakorwa ibindi.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo yakoraga indahiro ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla n’iya Visi Perezida warwo, Hitiyaremye Alphonse.

Mu mbwirwaruhame y’Umukuru w’igihugu yamaze iminota igera kuri 12, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwaciye mu bihe bibi, bituma Abanyarwanda babana mu mwuka mubi, bigera n’aho bicana.

Yagize ati: "Ubutabera, mu gihugu cyacu bwagenze nabi cyane imyaka myinshi ariko cyane cyane bishingira kuri politiki, ndetse bivamo abanyarwanda kutaba, kutumvikana no kwicana. Ibyo byarabaye, aho niho tuva."

Yakomeje avuga ko ubu aho Abanyarwanda bajya ari ahandi, kandi ari ngombwa. Ati "Ni ngombwa, ku buryo icyo dusaba abantu ni ukubyumva batyo, bagakurikiza ibyiza byo kubana neza, bagakurikiza ubutabera n’amategeko tugomba kwisangamo. Ndagira ngo rwose bibe byagarukira ahongaho, byagarukira ko abantu duharanira kubana neza, kuko twese turi ibiremwa, turareshya; kureshya mvuga no mu burenganzira buri wese afite. ntawusumba undi mu burenganzira."

Perezida Kagame yavuze ko uko ariko ko ubutabera mu Rwanda bukwiye kubifashamo.

Mu gusobanura icyo bivuze, Umukuru w’igihugu yavuze ko atifuza ko ubutabera bwananirwa gutanga ibyo hakagomba gukoreshwa ubundi buryo. Ati: "Nta buryo bundi bukwiriye kuba ubundi busimbura ubutabera. ariko aho ubutabera butari, aho budakoze, ibindi birakorwa."

Perezida Kagame yasibanuye kandi ko muri ya mateka y’u Rwanda yatumye muri rusange abantu bose babura ubutabera ariko ko hari ababubuze kurusha abandi.

Akomeza agira ati: "Niho havuyemo amateka yacu twibuka buri gihe ababaje. Kuba rero n’uyu munsi hagishobora kubonaka abantu bafite ibitekerezo byo kudusubiza ahongaho, icyo gihe amategeko ubutabera bugomba gukoreshwa, nibudakoreshwa n’ibindi bizakoreshwa. Ibyo bigomba guhagarara.

Kwica abantu babuze amateka nubundi kuva igihe cyose, banabuze n’ubuzima, hakaba hariho na politiki yaganisha ahongaho, ishaka kugirira abantu, abarokotse kubagirira nabi, kubasanga mu mago yabo bakabica, amategeko agomba gukora, nadakora hazakora ibindi."

Perezida Kagame yabishimangiye agira ati: "Ibyo kandi ndabyatuye, buri wese anyumve, bigomba guhagarara."

Yakomeje avuga ko abo bandi bakinisha politiki inyuze mu magambo, baba abari hanze, abari mu gihugu, abafatanyije n’abandi ndetse bikajyamo n’amahanga asa naho agiye kubigira ubusa ati, "Ntabwo turi ubusa, ntabwo amategeko yacu, ntabwo ubutabera mvuga bukwiriye kuba buriho bwahinduka ubusa. Nta politiki yahindura ubutabera ubusa."

Mu mezi atatu ashize, mu turere dutandukanye tw’igihugu, hagiye hagaragara ubwicanyi bukorewe abarokotse Jenoside. Ubuheruka burimo ubwakorewe Karekezi Vincent wishwe ku itariki ya 18 Kanama 2024 mu Karere ka Nyaruguru, Ntashamaje Enatha wishwe ku itariki ya 19 Kanama 2024 muKarere ka Ruhango, Uwimana Martha wishwe ku itariki ya 14 Kanama 2024 mu Karere ka Nyaruguru na Mukakanyamibwa Béatrice wishwe ku itariki ya 4 Kanama 2024 mu Karere ka Karongi.

Mukantaganzwa Domitilla, Perezida w’Urukiko Rw’Ikirenga
Samuel Mutungirehe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru