Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more

Perezida Kagame yavuze ku bibazo bivugwa mu kwandikira umuvuduko w’imodoka mu muhanda

Friday 19 November 2021
    Yasomwe na

MUTUNGIREHE Samuel

Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’impaka zimaze iminsi hagati ya Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Trwaffic Police, n’abatwara ibinyabiziga ku kijyanye n’ikoranabuhanga ribandikira umuvuduko urenze ukwiye, bavuga ko barenganywa n’ibyuma ngendanwa bibafotora bikabandikira amande y’umuvuduko, ko barengeje uwo ibyapa biri mu muhanda bisaba kugenderaho mu gihe bo bavuga ko bidahuza n’umuvuduko uri ku byapa.

Yabitangaje ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umunsi w’abasore, wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ugushyingo 2021, hahembwa abubahirije inshingano zabo neza mu gutanga umusoro.

Yabanje gushimira abitabiriye umuhango wo gushimira abasora neza bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.

Mbere yo gusoza ijambo yageneye abitabiriye umunsi wo gushimira abasora, yagarutse ku kintu kimaze iminsi gica mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ku buryo polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda riamze iminsi rivugwaho cyane n’abatwara ibinyabiziga ko bandkirwa umuvuduko n’ibyuma by’ikoranabuhanga byiswe ‘Sophia’ biri hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, ko bibandikira umuvuduko utajyanye n’uwo icyapa gitegeka umuyobozi w’ikinyabiziga kugenderaho mu muhanda runaka.

Perezida Kagame yagize ati “Njya mbibona ku mbuga nkoranyambaga zihana amakuru, ibyo maze iminsi mbona vuba ahangaha; ngira ngo abantu bose bari hano uko baje muza hano abenshi muri mwe mwari mutwaye amamodoka, ubanza mwaje musora inzira yose mukarinda mugera hano.

Nabonye abantu bitotomba, ‘Umuvuduko’; umuvuduko w’amamodoka tugenderamo cyangwa dutwara nabonye abantu bavuga ukuntu bahanwa n’amafaranga bakwa, ngira ngo ibyo birareba police, ubanza bitareba Rwanda Revenue Authority cyangwa na Revenue Athority nayo ibirimo birakorana.”

Perezida yakomeje agira ati “Baravuga ngo ntawuhumeka, abantu bagenda batanga amafaranga y’ibihano, uwarengeje ibirometero, ubanza ari nka 40 ku isaha, uwo muvuduko ubanza ari nk’uwa bamwe muri twe tumenyereye kugendesha amaguru tugenda. Ndakeka ko bashatse gutubura amafaranga cyane kugira ngo …ariko ntabwo…, ni ibintu bibiri tugomba guhuza:

Ntabwo nshaka ko tugira umuvuduko mwinshi cyane nawo ibivamo murabizi, ariko nabwo ntabwo umuvuduko wawushyira hasi cyane ku buryo utazagera aho ujya.”

Yatanze umurongo w’uko ashaka ko bikorwa, ati “Ndashaka ko, nabwiye abapolisi ko nshaka ko tugira balance. Turaza gushaka, ababishinzwe bakwiye gushaka uburyo, ndetse hari n’abavuga bati twagendaga ariko ntitubona n’ikimenyetso kitubwira umuvuduko dukwiye kuba tugenderaho iyo tugeze ahangaha n’aha.”

Umukuru w’igihgu yongeye kwibutsa ko hatifuzwa impanuka ziterwa n’umuvuduko uri hejuru ariko abantu nabo uko bagenda bikwiye kujya mu gaciro.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru