Mu muhango wo gusezeraho bwa nyuma Colonel (Rtd) Dr. Karemera Joseph umaze iminsi mike yitabye Imana, Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yavuze uburyo yanze gukoreshwa mu kugambanira igihugu cye.
Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024, mu Ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gusezera kuri Colonel (Rtd) Dr. Karemera wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.
Colonel (Rtd) Dr. Karemera yitabye Imana tariki ya 11 Ukwakira 2024, azize uburwayi bwa kanseri yari amaze imyaka myinshi yivuza.
Amateka ya Col. (Rtd) Karemera ku Rwanda atangirira ku kuba ari umwe mu bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu ndetse nyuma yarwo akora inshingano zitandukanye.
Yabaye Minisitiri w’Ubuzima, Minisitiri w’Uburezi, Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, umusenateri n’umwe mu bagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye.
Perezida Kagame yavuze ko yamenye Karemera mu myaka ya 1970 irangira, ariko ntibamarana igihe kinini cyane.
Ati “Njye namenye Karemera mu myaka ya 1970 ihera bigana mu 1980 wenda nko muri 1976. Ni ibya kera rero, ariko muri uko kumenyana ntitwabanye cyane. Twamenyanye tutari hamwe, keretse rimwe mu gihe kirekire nibwo wenda twahuraga, ariko noneho tuza kurushaho guhura uko imyaka yagiye itera imbere.”
Yagaragaje ko nyakwigendera ari umwe mu ba mbere bagize igitekerezo cyo kubohora igihugu.
Ati “Karemera rero yabaga ahari mu bihe byose, yari mu batekerezaga ibyo, aza noneho kugira uruhare mu byo twari turimo twese mu Ngabo za Uganda, ari naho icyo gitekerezo, cya kindi cyo gushakisha cyagiye gikura, gikomera, kijyamo abantu bandi benshi, ari abari muri Uganda icyo gihe no mu bindi bihugu duturanye ubu […]. Abandi bari hirya mu Burayi. Ibyo byose Karemera yari abafitemo uruhare aho yabaga ari hose haba mu mashuri, Makerere no muri Kenya aho yaje gukora. Ndetse mu ntambara yo mu 1990 yo kubohora igihugu nabwo yari ahari.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko nubwo Karemera atakiriho ariko yapfuye amaze kubona ibyiza igihugu cyagezeho.
Ati “Nubwo atagifite ubuzima bwe kuri uyu munsi agiye yaragize igihe cyo kubona ibyavuye mu mbaraga, mu byo yagizemo uruhare. Birahari adusize ejo bundi ariko mbere yaho yarabibonaga. Igihugu aho cyavuye arahazi, aho cyari kigeze asize abibonye, asize abizi. Ni ubuzima rero niko bigenda ni uko nk’abantu tutajya tumenyera ariko buri wese niho ajya, ariko ntitubimenyera kandi birumvikana nk’abantu ntabwo twabimenyera.”
ibyiza biba mu buzima, byombi kandi bibamo. Byose tuba dukwiriye kubivanamo isomo, bijyanye n’igihe tuba turimo icyo aricyo cyose.”
Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, havutse intambara z’abashaka kugisubiza inyuma, haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo.
Ati “Buriya twanyuze muri za ntambara navugaga z’ibintu byinshi. Twanyuze mu ntambara ziturimo ubwacu, izituruka hanze mushobora kuba muzizi uko mwicaye hano, intambara zo kubaka igihugu, intambara zo muri RPF n’ukuntu igenda ikura, ariko n’ukuntu igihugu kigenda kijya hamwe kijya imbere, hagaturuka intambara imbere, inyinshi zigaturuka hanze, inyinshi zabaga ziri hariya abantu benshi batazibona byabonwaga n’abantu batari benshi cyane abantu ku rwego nk’urwa Karemera n’abandi twese tukazibona.”
Perezida Kagame yavuze ko muri izi ntambara hari abashatse gukoresha Karemera ariko arabananira.
Ati “Icyo nshimira Karemera kandi n’ubundi nicyo cyagombaga kuba, abo bantu baramugerageje, baturuka impande zose bagashaka kumukoresha.”
Colonel (Rtd) Dr. Karemera Joseph yavutse tariki ya 20 Gicurasi 1954, mu karere ka Kayonza, asize umugore n’abana barindwi n’abuzukuru bane.
Imana imuhe iruhuko tidashira!