Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana

Thursday 26 June 2025
    Yasomwe na

Kuru uyu wa Kabiri ubwo hizihizwags Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika mu Karere ka Rubavu, hagarutswe cyane ku kamaro ko gufasha umwana mu kumurinda igwingira, abona indyo yuzuye nka bumwe mu buryo bwatuma agera ku iterambera mu mibereho ye.

Mu kwizihiza uyu munsi, wizihirijwe mu Kagali ka Muhira mu Murenge wa Rugerero, abana baboneyeho kugaragaza impano zabo zitandukanye, mu isanganyamatsiko igira iti" Ndera Neza Nkure Nemye".


Leta irasaba ababyeyi kugira uruhare mu kubonera abana indyo yuzuye.

Amubyeyi arashishikarizwa kandi kwita ku mwana akimutwita kandi akubahiriza iminsi igihumbi, nkuko kandi bishimangirwa na Nyirahabimana Béatrice, umwebyeyi utuye mu Murenge wa Rugerero.

Yagize ati" Ya minsi igihumbi akanayubahiriza mu buryo bwo kurera umwana neza, iyo iriya minsi yayitayeho, umwana akura neza, mu buryo bwiza kandi yemye".

Ubufatanye bw’abarimu n’ababyeyi kandi, bugaragazwa nk’ingezi mu kwita ku mwana by’umwihariko mu mitsindire ye mu ishuri, nkuko bishimangirwa kandi n’umwarimukazi witwa Imanizabayo Médiatrice, wigisha ku Kigo Mbonezamikurire cya Muhira.


Ubufatanye bwa mwarimu n’umubyeyi bugaragazwa nk’ingenzi.

Agira ati" Nko kuruhare rw’ababyeyi hari igihe umwana aza hari ibikoresho bimwe na bimwe adafite, ariko ni ukuvuga ngo umubyeyi aramutse atabigizemo uruhare amufashe ibikoresho byose biboneke, umwana ashobora guhura n’imbogamizi mu kwiga kwe ariko biturutse ku mubyeyi".

Yakomeje agira ati" Indi mbogamizi ku babyeyi, ni ukuntu umubyeyi agenda asibiza, ariko iyo dufatanyije n’ababyeyi, hari ukuntu umwana asiba, yagize nk’ikibazo cy’uburwayi, iyo umubyeyi yahise atumenyesha, tumenya ko icyo kibazo gihari n’igihe yaje, niba hari ibyamucitse, tukamenya niba wamenya n’uburyo wamusubiriramo, ubwo rero njye ndumva ubufatanye, bwacu abarimu n’ababyeyi dufatanyije, umwana yarushaho gutsinda neza".


Indyo yuzuye ku mwana n’ingenzi nkuko byagarutsweho.

Ariko kandi ngo ni ngombwa ko ababyeyi bafatanya na leta kugira ngo abana babone indyo yuzuye, kuko ibigo mbonezamikurire bidahagije, ababyeyi badashyizeho uruhare rwabo, ibi bishimangirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Ishimwe Pacifique.

Ati" Dutegura ibikorwa byo kongera amarero, dutanga ibikoresho, kugirango abone uko akora yihugura, ababyeyi badufasha kwita ku bana, mu ngo zabo, tunashimira cyane uruhare rwabo n’ubwitange bukomeye, ariko tunategura n’uburyo bwo kumwigisha, uko bategura indyo yuzuye, ariko nanone icyo twifuzaga muri icyi cyumweru ni uruhare rw’ababyeyi cyane".

"Ingo mbonezamikurire ubona ko zitashingira ku ruhare rwa leta rwonyine ngo bikunde, rero ni nk’ubukangurambaga kugirango ababyeyi bazamure uruhare rwabo cyane mu kubona indyo yuzuye ku bana".


Igikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye.

Uyu muyobozi kandi agaragaraza akamaro ko guha abana uburere buboneye bakiri bato, nka bumwe mu buryo bwo kubafasha kwirinda kugira ingeso mbi zitandukanye.

Muri bino birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika, watangiye kwizihizwa mu mwaka 1991, habaye n’igikorwa cyo kugaburira abana, ndetse hatangwa ibikoresho bizifashwishwa mu kubitaho.

Mahirwe Eulade

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru