Saturday . 20 September 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 17 September » Nyagatare: Batunganyije umuhanda ugiye koroshya ubuhahirane hagati ya Nyendo na Gasinga – read more
  • 17 September » Nyaruguru: Amapoto amaze umwaka urenga arambitse hasi – read more
  • 17 September » Gisagara: Imirasire n’umuriro w’amashanyarazi bihabwa abifite – read more
  • 17 September » Burera: Abatwara amagare baravuga ko igipimo cya polisi kibabeshyera ngo basinze – read more
  • 16 September » Musanze: Barinubira isondekwa ry’imihanda mishya ya kaburimbo irimo gukorwa – read more

Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo

Monday 23 June 2025
    Yasomwe na


Hari bamwe mu baturage basengera mu mpinga y’umusozi hazwi nko ku Iriba rya Yakobo, mu Kagari ka Nyundo mu Murenge wa Nyundo, mu Karere ka Rubavu, bagaragaza ko habafasha iyo baje kuhasengera, bakabonera ibisubizo by’ibibabazo baba bafite.

Mbere yuko tuzamuka uyu musozi ngo tugere aho abari baje gusenga bari bateraniye, munsi yawo, twahasanze undi muturage atubwira ko nawe arikugana yo, ubundi, tugira amatsiko yo kumubaza impamvu ari ho yahisemo kujya gusengera.


Bamwe mu baturage basengera mu mpinga y’umusozi hazwi nko ku Iriba rya Yakobo.

Ati"Nzamuka uno musozi nahagera
nkapfukama nkabwira Imana, urebe ikibazo cyanjye uzanduhure, ni ugupfama kuri uno musozi, Imana ikagira icyo ikora".

Nyuma yo kuvugana nawe twakomeje hejuru aho abari gusenga bateraniye baduha ikaze ndetse n’umwanya turabibwira turanabaganiza gato, bamwe muri bo turaganira.


Abajya bahagana, bagaragaza ko aha hantu bahabonera ibisubizo by’ibibabazo iyo baje kuhasengera.

Uyu ni umwe twasanze ari kubwiriza abari bateraniyeho, yarari kubwiriza mu rurimi rw’Ikinyarwanda hari mugenzi we uri gusemura mu rurimi rw’ Igiswahili, yatubwiye ko yitwa Uwayezu Fulgence.

Ati" Twasengaga ku wa Kabiri, ababyeyi bakabyara, abandi tukabishyurira mutuweli, turi mu gihe cyo gusenga, ubwo nibutse ibyo bihe ndavuga nti reka nongere ngaruke, abakobwa benshi cyane aha ngaha babona abagabo bitewe n’uburyo baje gusenga bizeye, bitewe mbese n’icyo ashaka.

Baraka Erisha ukomoka muri DRC, akaza nawe twahasanze agaragaza ko aha hantu ari igenzi kuri we.

Nawe ati" Twaje turi kuyoboza kuko hari bagenzi bacu, bahageze, biba byiza barahagera, bahagirira ibihe byiza basenze, Imana ibagirira neza, irabasubuza, ubwo natwe turavuga byaba byiza natwe tugiye gusenga Imana, tukareba ko hari icyo Imana yadukorera.


Uwayezu Fulgence, agaragaza ko hari abakobwa bahabonera abagabo.

Nyuma yo gusengera hano kandi abari bateraniye hafi yaho hiswe ku Iriba rya Yakobo, bakomeje bajya gusengera aho hiswe ku Iriba rya Yakobo, ubundi binjira mu mazi bakomeza gusenga amazi abatembaho imyenda iratoha.

Nubwo basenga muri buno buryo, Leta y’u Rwanda, yakunze kugaragaza ko itemera
abantu basengera ahantu hameze gutya.
Ibi birashimangirwa kandi na Mulindwa Prosper, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu.

Uyu muyobozi yagize ati" Ntabwo Imana ari ahantu, Imana, aho waba uri hose wayisenga, ariko n’isengero zirahari zemerewe gukora kuko zujuje ibisabwa, ndaje mbikurikurane".

Leta y’u Rwanda kandi yafunze umubare w’isengero zitari nkeya, ku mpamvu itanga yuko zitujuje ibyo isaba, icyakora nanone hari ababona ikwiye koroshya mu byo isaba kugirango zikomorerwe dore ko naba bagisengera ahantu nkaha hari abagaragaza ko impamvu aruko aho basengeraga hafunzwe.

Mahirwe Eulade

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru