Thursday . 23 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Perezida Kagame yikomye ibihugu binenga ubutabera bw’u Rwanda

Thursday 7 April 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Samuel Mutungirehe

Perezida Kagame yagarutse ku bihugu bya ba gashakabuhake bitariyumvisha ko u Rwanda rwatanga ubutabera ku baruhemukiye, abibutsa ko u Rwanda nubwo ari igihugu gito ariko ari kinini my bijyanye no gutanga ubutabera.

Yabishimangiye mu ijambo rye yagejeje ku banyarwanda n’abanyamahanga ubwo yafunguraga icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko u Rwanda ari igihugu gito cyimakaje ubutabera, ko abanyamahanga bashaka kuruha amasomo, bo ari ibihugu binini ariko bitazi icyo ubutabera aricyo.

Perezida Kagame yagize ati “Reka mbabwire, turi igihugu gito ariko turi igihugu kinini mu bijyanye n’ubutabera. Ariko bamwe muri abo ni ibihugu binini ndetse bifite ubushobozi ariko ni bito iyo bigeze mu butabera. Nta somo bafite bagira uwo bigisha kuko bafite uruhare muri aya mateka yatumye abaturage bacu barenga miliyoni bapfa. Ni bo mpamvu.”

Yasobanuye ko kugira ngo Abanyarwanda bagere aho bicana, bituruka ku byo babibwemo n’ibyo bihugu binini ariko bihora bishaka guhunga uruhare rwabyo.

Ati “Abanyarwanda bishe bagenzi babo ariko amateka y’ibyo akomoka aho twese tuzi. Ni aho akomoka. Rero, impamvu y’ingenzi y’ibyo twanyuzemo ni ho itangirira; ni impamvu idashobora gutuma baduha amahoro, bashaka guhunga uruhare rwabo.

Barashaka urwitwazo rwo guceceka kwabo ubwo miliyoni y’Abanyarwanda yashakaga ko bagira icyo bavuga, bakabatabara, nyamara bikarangira bavuga ngo Abanyarwanda, abo Banyafurika barimo kwicana, ko nta n’umwe uri mu kuri cyangwa uri mu makosa, bakavuga ko twese turi bamwe.”

Perezida Kagame yavuze ko kuba Inkotanyi zitarigeze zihorera, ari uko zitandukanye n’abicanyi, bityo ko nta muntu ukwiriye kuzigereranya nabo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru