Mutungirehe Samuel
Nyakwigendera Perezida Dr. Joseph John Pombe Magufuli azashyingurwa mu cyumweru gitaha, tariki ya 25Werurwe 2021 iwe mu rugo, hita Chato.
Ibi byatangajwe na Perezida mushya wahoze yungirije Magufuli, Madam Samia Suluhu Hassan warahiye kuri uyu wa 19 Werurwe 2021.
Mu ijambo yagejeje ku banya-Tanzania n’inshuti zabo, Perezida Samia yaboneyeho no gutangaza ko igihugu cyose kigomba kumara iminsi 21 mu cyunamo kubera urupfu rwa Magufuli ndetse amabendera yose akururutswa kugera hagati.
Nk’uko yabitangaje, biteganyijwe ko umurambo wa nyakwigendera uzakurwa mu buruhukiro by’ibitaro ejo ku itariki ya 20 Werurwe ujyanwe mu rusengero rwa St Peters mu masengesho yo kumusabira by’akanya gato mbere yo kujyanwa kuri Sitade y’Igihugu aho uzahaguma kugeza ku wa 21 Werurwe aho azasezererwa muri rusange.
Nyuma yaho umurambo uzajyanwa mu murwa mukuru Dodoma ku wa 22 Werurwe abaturage baho bamusezereho mbere yo kujyanwa i Mwanza ku wa 23 Werurwe ari na wo munsi uzajyanwa iwe mu rugo ahitwa Chato kugira ngo abo mu muryango we bamubone.
Mbere yaho gato, ku wa 24 Werurwe, abo mu muryango we n’abandi bashyitsi bazaba baturutse hirya no hino bazamusezeraho mbere y’uko ashyingurwa ku wa 25 Werurwe.
Biteganyijwe ko hazaba igitambo cya misa yo kumusabira izabera muri Kiliziya Gatolika ya Chato mbere yo kumushyingura nk’uko Samia yabitangaje.

















