Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Perezida Magufuli wari umaze iminsi bivugwa ko arembejwe na COVID yapfuye

Thursday 18 March 2021
    Yasomwe na

Kuri uyu mugoroba wa tariki 17 Werurwe humvikanye inkuru y’incamugongo ku banya-Tanzania n’isi muri rusange ko Dr. John Pombe Magufuli, Perezida wa Tanzania yitabye Imana ku myaka 61 azize uburwayi bw’umutima aho yaguye mu bitaro byo mu Mujyi wa Dar es Saalam yari arwariyemo.

Muri iki gihugu hari hashize iminsi bivugwa ko uyu mukuru w’igihugu utakozwaga ibya Coronavirusi imurembeje ariko ubutegetsi bwe bukabihakana gusa rubanda rugakomeza kwibaza aho ari n’ibyo ahugiyemo niba nta n’igicurane arwaye.

Umuriro w’iremba rya Magufuli watswaga cyane n’umunyapolitiki utavuga rumwe nawe, Tundu Lissu, avuga ko ndetse kubera kuremba ageze mu Buhinde yivuza coronavirusi.

Inkuru y’urupfu rwa Magufuli yatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu kuri Televiziyo y’Igihugu muri Tanzania, TBC na Visi Perezida w’iki gihugu cyo mu Burasirazuba bw’u Rwanda, Samia Hassan Suluhu.

Yagize ati “Yishwe n’indwara y’umutima aguye mu Bitaro byo mu Mujyi wa Dar es Salaam aho yavurirwaga. Nyakubahwa Magufuli yajyanywe kwa muganga ku wa 6 Werurwe 2021, mu Bitaro byita ku ndwara z’umutima, Jakaya Kikwete Cardiac Institute.’’

Inkiru yaje igira iti:

BREAKING: Tanzanian President John Pombe Magufuli is dead. Vice president Samia Suluhu says Magufuli succumbed to heart disease in Dar Es Salaam

Mu ijwi ryuje ikiniga cyinshi amarira amuzenga mu maso, Suluhu yavuze ko mu minsi ibiri ishize aribwo uburwayi bwa Magufuli bwakajije umurego, atangira kwitabwaho mu buryo bwihariye nubwo byarangiye ashizemo umwuka.

Magufuli yari amaze imyaka myinshi arwaye indwara y’umutima yitwa “Atrial fibrillation”. Umuntu urwaye bene iyi ndwara, umutima we utera cyane bidasanzwe ku buryo ashobora kugira ibyago byo kuba n’imitsi yo mu bwoko yaturika cyangwa se umutima we ukaba wahagarara mu buryo butunguranye binajyana n’ibindi bibazo by’uburwayi bwawo.

Icyo gihe umutima uba utera mu buryo budasanzwe, bugoye kugenzurwa. Usibye kuba uyirwaye akunda kugaragaza ibimenyetso birimo kuba umutima watera cyane, ashobora no kubura umwuka cyangwa se agacika intege.

Mu itangazo yagejeje ku Banya-Tanzania, Visi Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu, yavuze ko iyi ndwara Magufuli yari ayimaranye imyaka irenga icumi.

Ati “Yari ayimaranye imyaka isaga 10, yavuye mu bitaro ku wa 7 Werurwe akomeza imirimo ye. Ku wa 14 Werurwe yumvise amerewe nabi, ajyanwa mu Bitaro bya Jakaya Kikwete, akomeza guhabwa imiti, anitabwaho n’abaganga b’inzobere bo muri iryo vuriro kugeza ubwo yitabaga Imana.’’

Yasobanuye ko gahunda yo gushyingura izamenyekanishwa mu bihe biri imbere.

Ati “Igihugu cyacu kizaba mu gihe cy’ikiriyo cy’iminsi 14 kandi amabendera azururutswa agezwe muri ½. Imana yamwisubije.’’

Kugeza ubu benshi ku mbuga nkoranyambaga ntibariyumvisha uko Umukuru w’igihugu bivugwa ko arwaye ubutegetsi bwe bukabihakanira abenegihugu nyamara bikarangira babitse urupfu rwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru