Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Perezida Ramaphosa yatanze igihe ingabo ze zizava muri DRCongo

Monday 10 February 2025
    Yasomwe na

Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zizava ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) mu gihe ibyemejwe mu nama bakubutsemo muri Tanzania biaba byashyizwe mu bikorwa.

Abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC n’ab’Afurika y’Amajyepfo SADC, bakubutse mu nama yabahurije muri Tanzania aho aganiraga banafata umwanzuro ku cyazana amahoro kigahosha intambara mu Burasirazuba bwa Congo.

Ni inama yateranye kuwa Gatandatu tariki ya 8 Gashyantare, muri Tanzania yakiirwe na Perezida Samia Suluhu Hassan, gusa ntihabonetse perezida wa DRC imbonankubone kuko yayikurikiranye mu buryo bw’iya kure, mu mwanya we hicara Minisitiri w’intebe, Mme Judith Suminwa. Ntihabonetse kandi na Perezida w’u Burundi.

Ramaphosa wari wararahiriye gukomeza gufasha Leta ya RDC kurwanya uyu mutwe, yagaragaje ko yashimye imyanzuro yafatiwe mu nama ya EAC na SADC, by’umwihariko uwo guhagarika imirwano n’ubushotoranyi n’usaba Leta ya RDC kuganira n’impande zose bihanganye zirimo na M23.

Yagize ati “Umwe mu myanzuro y’ingenzi cyane yavuyemo ni uko abitabiriye inama ihuriweho bemeranyije ko ibiganiro by’imbonankubone bisubukurwa hagati ya Leta n’abatayegamiyeho, barimo M23. Ibi bizakorwa binyuze mu biganiro bya Luanda na Nairobi.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko imyanzuro yafatiwe mu nama ya EAC na SADC yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania tariki ya 8 Gashyantare ari ingamba shingiro zirema icyizere kiganisha ku mahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC.

Yagaragaje ko iyi myanzuro ari yo izatuma ingabo za Afurika y’Epfo, iza Tanzania n’iza Malawi ziri muri SAMIDRC zitaha, hashingiwe kuri iki cyizere cy’uko Uburasirazuba bwa RDC buzongera kubona amahoro.

Yagize ati “Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama ihuriweho ni ingamba shingiro zirema icyizere kiganisha ku mahoro arambye. Izi ngamba zizatuma ingabo za SAMIDRC zitaha.”

Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera we yamaze gufata icyemezo cyo gucyura ingabo zabo mbere y’uko inama ya EAC na SADC iba. Tariki ya 5 Gashyantare 2025, Ramaphosa na we yatangarije Abanya-Afurika y’Epfo ko izabo na zo zishobora gutaha.

Ingabo za SADC ziri mu burasirazuba bwa RDC kuva mu Ukuboza 2023. Zasimbuye iza EAC zariyo kuva mu 2022, ziyemeza gufasha Leta ya RDC gutsinsura M23 gusa ntibyazihiriye kuko zatakaje abasirikare benshi mu bihe bitandukanye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru