Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Perezida Ruto yijeje Kagame igisubizo cya vuba ku bibazo bya Congo

Tuesday 4 April 2023
    Yasomwe na

Ku munsi wa Mbere w’uruzinduko rw’iminsi ibiri atangiye mu Rwanda, Perezida wa Kenya, William Ruto yatangaje ko mu mezi abiri, yaba menshi akaba atatu abona imoinduka nziza muri Congo, ku bibazo biriyo kugeza ubu.

Mu kiganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiranye n’itangazamakuru, Perezida Ruto yagarutse ku mbaraga nyinshi zashyizwe mu kibazo cyo kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, zirimo n’ingabo z’iki gihugu ziriyo mu bufatanye n’izindi zo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba akaba ari ho ahera abona igisubizo kiza mu gihe gito kiri imbere.

Yagize ati: "“Inkuru nziza ni uko mu kwezi kumwe, abiri, mbona impinduka nziza muri izo ngorane z’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, ubu dufite ingabo za Kenya ziriyo mu mezi 6 ashize, u Burundi bwagezeyo, Uganda iriyo, n’ingabo za Angola na zo zagiye gushyigikira ibyo bikorwa, no gukora ibishoboka ngo abagirwaho n’ingaruka, kugira ngo duhangane n’ibibazo by’umutekano bihitana ubuzima bw’abantu, ihohotera rishingiye ku gitsina, n’ibindi bibazo by’abana batabasha kwiga, n’abantu bataye ibyabo baba mu nkambi.”

Yavuze ko nyuma y’uko Congo Kinshasa ibaye umunyamuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC) ibihugu byaganiriye bifata umwanzuro mu gukemura ibibazo by’umutekano muke muri Congo.

Yagize ati “Umuryango wa EAC wafashe umwanzuro ko ugomba gufata iya mbere mu gukemura ibibazo by’uburasirazuba bwa Congo, by’umwihariko nyuma y’uko Congo ibaye umunyamuryango wa EAC.”

Perezida Ruto yavuze ko kubera izo ngabo, habayeho inyeshyamba zimwe zemera guhagarika imirwano zigasubira inyuma mu birindiro byazo.

Perezida Paul Kagame na we wabajijwe kuvuga kuri iki gisubizo, yavuze ko mu gihe cyahise hakomeje kubaho guta umwanya abantu bitana ba mwana, avuga ko ubu ikigezweho ari ukwiga ikibazo no kugiha umuti urambye.

Ati “Iyo utize neza imizi y’ikibazo ugiha umuti ucagase, kikajya gihora kigaruka.”

Gusa, Perezida Paul Kagame na we yavuze ko kuba ikibazo cya Congo kiri gukemurwa na EAC hari icyizere kuko ari bo bakegereye kandi na bo bagifitemo uruhare.

Ati “Nizere ko twabona igisubizo, abo hanze bakaza gushi=yigikira ibyo abayobozi ba Africa bakora, bagafasha aho kwivanga mu byo bakeka ko byaba ibisubizo, ni byiza gushyigikira ibisubizo byagenwe n’abayobozi ba Africa, ikibazo kirahari, hari inzira zo kugikermura, ariko reka tubihe igihe, vuba twakora ibyo dukwiye gukora, ubwo tuzagera ku muti abantu bategereje.”

U Rwanda na Kenya bifitanye umubano urambye mu bintu bitandukanye, by’umwihariko iki gihugu kikaba gifatiye runini bigenzi byacyo biri mu karere kamwe bidakora ku nyanja y’Abahinde inyuramo ibicuruzwa byinshi byerekeza mu bice bitandukanye by’Afurika cyane cyane iy’Iburasirazuba n’iyo hagati.

Muri uru rzinduko, habayeho kuba ibihugu byasinye amasezerano arenga 6 mu mikoranire, haba mu rubyiruko, ubuzima, uburezi, mu by’amakoperative, n’ibindi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru